Search

Miss Muhikira Bellange yakoze ubukwe mu muhango wayobowe na Apotre Gitwaza(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Miss Irene Bellange Muhikira watorewe kuba Nyampinga wa kaminuza ya UNILAK muri 2011 yasezeranye imbere y’Imana na Mukuru wa Yvan Buravan mu muhango wayobowe na Apotre Gitwaza murusengero rwa Zion Temple ruherereye mu Gatenga .

Apotre Gitwaza niwe wahamije isezerano rya Burabyo na Muhikira

Muhikira Bellange Irene na Burabyo Ghislain, basezeranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2018.

Byari ibirori bidasanzwe aho aba bombi bari bashyigikiwe n’inshuti ndetse n’imiryango yabo, Burabyo Ghislain, uyu musore yari yambariwe n’abantu bazwi cyane hano mu myidagaduro nka murumuna we Burabyo Yvan[Yvan Buravan] usanzwe ari umuririmbyi ukunzwe cyane muri iki gihe mu Rwanda, Andy Bumuntu, Friday James umunyamakuru kuri Televiziyo Rwanda n’abandi.

Miss Muhikira Irene, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya INILAK ku wa 25 Nzeri 2011, kuva icyo gihe kugeza ubu nta wundi mukobwa uramusimbura, bivuzeko ashatse umugabo acyambaye ikamba.

Burabyo Ghislain wambikanye impeta na Miss Muhikira bamaze igihe kinini bari murukundo kuri uyu munsi akaba aribwo bemeranyije guhamya isezerano ryabo imbere y’inshuti n’imiryango, Ubusanzwe uyu musore akaba aba mugihugu cya Angola.

Ghislain na Bellange nyuma yo guhamya isezerano ryabo imbere y’abakristu b’itorero rya Zion Temple bahise bajya  kwishimana n’inshuti n’imiryango yabo mu birori byakomereje mu busitani bwa Rebero Heaven ku Kicukiro.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.