Miss Mutesi Jolly yagaragaje ko yahuze urugwiro na Diamond ubwo yamusuraga, bamwe batangira kuvugako uyu muhanzi ntahandi yakura umugore mwiza atari i Kigali(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 yasuye umuhanzi Diamond Platnumz baganira ku bufatanye mu irushanwa rya Miss East Africa ari gutegura.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Mutesi Jolly yavuze ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021, yasuye Diamond Platnumz mu biro bye kugira gira baganire ku bufatanye Wasafi Media ishobora kugira n’irushanwa rya Miss East Africa 2021.

Nyampinga w’u Rwanda 2016 yasuye umuhanzi Diamond Platnumz

Mutesi Jolly uherutse kugirwa Visi Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa, ari muri Tanzania kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2021.

Yagiye abonana n’abayobozi bakomeye batandukanye mu rwego rwo kumenyekanisha no gushakira amaboko iri rushanwa ryari ryarahagaze.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 16 byo muri Afurika y’u Burasirazuba rikazabera muri Tanzania guhera mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

Mutesi Jolly uherutse kugirwa Visi Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa, ari muri Tanzania

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO