Miss Muyango Claudine byavugwaga ko yabyaye, yakorewe ibirori byo kwitegura umwana agiye kwibaruka(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mu minsi ishize nibwo mu binyamakauru bitandukanye hano mu Rwanda hakwirakwiye amakuru avugako Miss Muyango Claudine yibarutse umwana w’imfura ye, yabyaranye n’umunyezamu Kimenyi Yves.

Aya makuru, abayavuze bashingiraga ku magambo Muyango yari yanditse kumbuga nkoranyamba ze ashima Imana.

Miss Muyango yakorewe ibirori byo kwitegura imfura yabo, ibirori benshi bazi nka ‘Baby shower’.

Nyuma y’amaukuru yavugaga ko Muyango na Kimenyi Yves bibarutse imfura yabo, kuri ubu hari amafoto yagaragaye Miss Muyango yakorewe ibirori byo kwitegura imfura yabo, ibirori benshi bazi nka ‘Baby shower’.

Ni ibirori bigoye kumenya igihe cyangwa aho byabereye, icyakora amashusho yabyo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2021.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abakobwa b’inshuti za Muyango zari ziri kwishimira ko uyu mukobwa agiye kwibaruka imfura ye.

Abakobwa n’abagore bitabiriye ibirori kwa Muyango

Bamwe mu bazwi bagaragaraye muri ibi birori harimo Ingabire Habibah wamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza mu Rwanda.

Kimenyi yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ni mu gihe Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019. Icyo gihe yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto.

Urukundo rw’aba bombi rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO