Miss Muyango Claudine, nyuma y’iminsi ine yibarutse imfura ye na Kimenyi Yves, yahamijeko akumbuye ibihe yarimo mugihe yari atwite(AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Hashize iminsi mike, Miss Muyango Claudine n’umumunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Kimenyi Yves bibarutse umwana wabo w’imfura.

Amakuru yo gutwita no kwibaruka kwa Muyango, uyu muryango wakunze kuyagira ibanga kuko ntibakunze kugaragaza amafoto cyangwa amashusho agaragaza ibihe barimo muricyo gihe nkuko basanzwe babigenza iyo bashyira hanze ibyerekeranye n’urukundo rwabo.

Miss Muyango ubwo yari atwite yitegura kwibaruka imfura ye na Kimenyi Yves

Nyuma y’iminsi ine gusa Muyango yibarutse, yagaragaje amafoto atandukanye amwerekana igihe yari atwite akuriwe, kuri aya mafoto Miss Muyango yahamijeko akumbuye ibihe yanyuzemo mugihe yari atwite.

Miss Muyango yagize ati “Nzakumbura burikimwe na burigihe mubihe byo gutwita kwanjye warakoze cyane Papa KMY, ndagukunda”

Uwase Muyango wegukanye ikamba rya Nyimpinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic 2019) n’umukunzi we Kimenyi Yves bibarutse imfura yabo y’umuhungu.

Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2021 ni bwo umuryango w’umunyezamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves bakiriye imfura yabo ije kubamara irungu, ni nyuma y’amezi 9 bamutegereje.

Bibarutse nyuma y’uko tariki ya 28 Nyakanga 2021 hari hakwirakwiye inkuru ivuga ko yibarutse ariko biza kurangira ibaye igihuha.

Uyu mwana w’umuhungu ushobora kuzatera ikirenge mu cya se akawuconga, avutse nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama nibwo hagiye hanze amashusho y’ikirori cyari cyakorewe Kimenyi Yves n’umukunzi we Uwase Muyango Claudine cyo kumwitegura(Baby Shower).

Umwana w’imfura wa Kimenyi Yves na Muyango

Ibi ntabwo byaje kubagendekera neza polisi yaje kubafata maze abarimo Kimenyi Yves bafungwa iminsi 5 banacibwa amande kubera ko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.

Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Gicurasi 2020 byavuzwe cyane ko aba bombi bagiye gukora bukwe ndetse ari nayo mpamvu Kimenyi Yves yatandukanye na Rayon Sports akerekeza muri Kiyovu Sports kuko yari yiteguye kumuha amafaranga akaba yategura ubukwe bwe.

Ubukwe bwabo ntabwigeze buba ahubwo iyi nkuru yaje gukurikirwa n’umuhango wo gutera ivi wabaye tariki ya 28 Gashyantare 2021, ubwo Kimenyi Yves yasabaga Muyango ko yazamubera umugore, undi arabyamera amwambika impeta ya fiançailles.

ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama nibwo hagiye hanze amashusho y’ikirori cyari cyakorewe Kimenyi Yves n’umukunzi we Uwase Muyango Claudine cyo kumwitegura(Baby Shower).

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO