Search

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane na Iradukunda Elsa wa 2017 bakoze igikorwa cyo gushimwa (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Banyampinga babiri b’u Rwanda aribo Iradukunda Liliane wa 2018 na Iradukunda Elsa wa 2017, bakomeje ibikorwa by’urukundo bari gukorera mu karere ka Nyamagabe aho bari kuvuza abarwayi 300 batishoboye. Uretse kubavuza aba bakobwa bahisemo kujya basangira nabo ifunguro rya saa sita bitewe nuko abenshi baba baturuka kure.

Miss Iradukunda Liliane na mugenzi we Iradukunda Elsa barurira aba barwayi.

Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru turigusoza Miss Iradukunda Liliane na Miss Iradukunda Elsa bifatanyije n’itsinda ry’inzobere z’abaganga bo mu bitaro bya Kabgayi, batangije igikorwa cy’urukundo cyo kuvuza amaso abatishoboye bo mu karere ka Nyamagabe.

KANDA HANO UREBE VIDEO

Iyi gahunda iri gukorerwa ku bitaro bya Kigeme igomba gusozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018, izasiga abatishoboye 300 b’i Nyamagabe biyandikishije muri iki cyiciro bavuwe amaso.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2018 aba banyampinga batangiye gahunda yo gusangira n’aba barwayi ifunguro rya saa sita bitewe nuko bamwe muri bo baba baturuka kure ntanubushobozi bafite.

Miss Iradukunda Elsa avuga ko iki gikorwa ari igikorwa yatekereje afatanyije na mugenzi we Iradukunda Liliane, nyuma yo gusanga aba barwayi akenshi baba biriwe kwa muganga kandi hari benshi baba baturutse kure wenda  batanafite ubushobozi bwo kubona ibyo bafungura bityo bahitamo kwifatanya n’aba barwayi bagasangira ifunguro rya saa sita.

Mu mwaka ushize nabwo Miss Iradukunda Liliane yakoze igikorwa nk’iki cyo kuvuza amaso abantu batishoboye, kuri iyi nshuro akaba yarabifatanyije na mugenzi we Iradukunda Liliane.

Babanje gusengera aya mafunguro.

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa mu gikorwa cy’urukundo.

Amuhereza n’amata y’Inyange yo kurenza ku biryo.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.