Search

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane wegukanye imodoka atazi kuyatsa ubu asigaye yitwara

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane nyuma yo kwegukana umwanya wa Miss Rwanda agahabwa igihembo nyamukuru kigize irushanwa, aho yahawe imodoka atazi kuyatsa ubu biragaragara ko amaze kumenya kuyitwara kuburyo atagikenera umufasha kugera aho ashaka kwerekeza.

Iradukunda Liliane yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2018, ku italiki ya 24 Gashyantare 2018, aho yari umwe mu bakobwa makumyabiri bari mu irushanwa bahatanira kwambikwa ikamba no kwegukana ibihembo biteganyijwe.

Ibihembo nyamukuru ubaye Miss yegukanye icyo gihe harimo Imodoka ndetse akazajya anahembwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi Magana inane (800,000) buri kwezi.

Umunsi wa mbere Miss Iradukunda Liliane yegukana imodoka

Ubwo yahabwaga imodoka n’urufunguzo rwayo byagaragaye ko ari ibintu bimugoye cyane kuba yayatsa ngo ayikure aho iri ayerekeza imuhira kuko byagaragaraga ko ubusanzwe ntayo azi gutwara bituma umwe mu bayobozi amufasha.

Icyakora burya ubushake n’ubushobozi, nyuma yo kunanirwa kuyitwara ku munsi wa mbere ubu nyuma y’amezi abiri gusa uyu mukobwa yatangiye kwitwara nta muntu umutwaye nkuko bigaragara ku mashusho ari kugaragara yerekana ko amaze kumenya kuyikatana ubuhanga kimwe n’abandi bose bamenyereye gutwara imodoka.

Miss Iradukunda Liliane yagaragaje ko amaze kumenya kwitwara nyuma y’uko yari amaze igihe afashwa n’umuvandimwe we babana kugera aho yifuza kwerekeza kuko atari yakamenye kwitwara neza nk’uko bihagaze ku munsi wa none.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.