Search

MISS Rwanda 2018 yasangiye n’abana bato bamamaye mu kwigana ingendo y’abanyampinga (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ku Cyumweru tariki ya 1 Mata ubwo abakirisitu bo kw’Isi yose bizihizaga umunsi wa Pasika, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yawusangiye n’abana bato bo ku Muhima bamamaye mu mashusho yahererekanywe ku mbugankoranyambaga bigana intambuko y’aba Miss.

MIss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yasangiye n’abana bamamaye mu kwigana ingendo y’aba miss.

Iradukunda Liliane yavuze ko yabonye amashusho y’aba bana ku mbugankoranyambaga, biramushimisha maze yifuza kuzabasura akabaganiriza ndetse bakanasangira umunsi mukuru wa Pasika.

Ati “Nahisemo ko twasangira Pasika nkabaganiriza mu buryo bwo kubongerera imbaraga zo kumva ko ubwo bushake bafite bwazabagirira akamaro bamaze gukura.”

Ku mugoroba wo kuri Pasika nibwo uyu Nyampinga w’u Rwanda yagiye ku Muhima aganira nabo, barasangira, barishimana maze bongera no kumwereka impano nabo bafite.

Nyuma y’ikiganiro Nyampinga yahaye aba bana nabo bamugejejeho ijmabo bamubwira ko bifuza kuzaba banyampinga mu myaka irimbere.

Abayobozi mu Murenge wa Muhima nabo mu Karere ka Nyarugenge bari aho bashimye cyane aba bana ndetse bashima n’impano bagaragaje batangaza ko nabo bazagerageza kubafasha bakagera ku nzozi zabo kandi bakurikije uko babonye bitwaye batangaje ko nta kabuza inzozi zabo zizagerwaho.

Reba hano amashusho y’aba bana yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga

Aba bana bo ku Muhima mu mujyi wa Kigali beretse Miss impano nabo bafite.

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane aganiriza aba bana.

Umwana wavuze ijambo mu izina rya bagenzi be, yabwiye Miss ko nabo bafite inzozi zo kuzaba ba Nyampinga.

Nyuma yo kuganira basangiye Pasika.

Abasore bakiri bato bacuranga umuduri basusurukije aba ariho.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.