Search

Miss Rwanda 2018:Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2018 cyaratsinzwe bitangaje mu bizamini bya Leta mugihe   igisonga cya kabiri cyaje mu 10 bambere mu Gihugu

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

 

Kubera ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye n’icyiciro rusange aherutse gusohoka, abakobwa bari bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 bamwe bahiriwe n’irushanwa baba ibisonga abandi baba aba Miss mu byiciro bitandukanye ariko inkuru ikomeje kuzenguruka hose ni uko uwabaye  Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 yagize amanota 16 mu kizamini cya Leta naho uwabaye igisonga cya kabiri akaza mu bagize amanota menshi mu gihugu.

Abo ni Umunyana Shanitah igisonga cya mbere  wagize amanota 16 kuri 73 mu ishami ry’Amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi[ HEG] naho undi ni Irebe Natacha Ursule igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 ,akaba asanganywe andi makamba abiri y’uburanga ariyo Miss High School ndetse na Miss Fawe yatsindiye 2015 yagaragaye mu icumi ba mbere bagize amanota menshi ku rwego rw’igihugu.

 

Irebe Natacha Ursule ni umukobwa urangije amasomo ye muri Riviera High School, aho yize Amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi[HEG].

Irebe Natacha Ursule yagize amanota ya mbere muri buri somo ryose yakozemo ikizamini by’akarusho akaba yaje mu bafite amanota meza mu gihugu, akaba ari umwanya ahuriyeho n’uwitwa Niyigena Jeannine bose bakaba bahuriye ku mwanya wa munani. Naho Umunyana Shanitah we wigeze gusabirwa na Bishop Rugagi ngo azabe Miss Rwanda 2018 byaranze maze agira 16.

Uwizera [email protected] .com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.