Search

Miss Rwanda Iradukunda Elsa ngo yizeye ko azegukana ikamba rya Miss World 2017

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa mu gihe akomeje imyiteguro yo kuzajya guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi (Miss World), ngo yizeye ko ariwe uzegukana iri kamba.

Iradukunda Elsa ngo afite icyizere cyo kuzegukaa ikamab rya Nyampinga w’Isi.

Iradukunda Elsa niwe mukobwa uzahagararira u Rwanda ku nshuro ya kabiri mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi ku nshuro ya kabiri, nyuma ya Umutesi Jolie.

Mu gihe uyu mukobwa akomeje imyiteguro yo kuzitabiria iri rushanwa yatangaje ko ntakimuteye ubwoba kuko u Rwanda rushobora kwegukana rirya kamba.

Mu kiganiro Elsa yahaye Igihe yagize ati “Nta kintu na kimwe numva ko kinteye ubwoba, yego haba harimo abantu batandukanye, abakobwa benshi b’ibihugu bitandukanye, ariko buri wese aba afite umwihariko we, bituma kuri njye ntavuga ko hari ikinteye ubwoba cyane. U Rwanda rwatwara umwanya wa Miss World nk’uko Puerto Rico yawutwaye, nk’uko Kenya ishobora kuwutwara, nk’uko ibihugu byose birimo hariya bishobora kuwutwara. Nizera ko u Rwanda rushobora kuba rwabona uriya mwanya.”

Iradukunda Elsa yavuze ko kuri we ibisabwa byose abishyira mu rwego rumwe mu gihe cy’imyiteguro kuko buri kintu kirangwa umukobwa uhatanira ikamba rya Miss World gikurikiranwa mu gihe cy’irushanwa. Avuga ko umwihariko n’ishingiro ry’icyizere ku ikamba abifite mu gukomeza kuba Umunyarwandakazi.

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yatangiye imyiteguro yo kuzitabira Miss World 2017.

Miss World n’irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 67, kuri iyi nshuro rikazitabirwa n’abakobwa bo mu bihugu 130 byo ku migabane itandukanye yo ku Isi.

Miss World y’uyu mwaka izamara ibyumweru bitatu ibera mu Bushinwa mu mijyi itandukanye muri Sanya, Haikou, Singapore na Shenzhen aho izasorezwa.
Ibirori nyamukuru byo gutora Nyampinga w’Isi bibe kuwa 18 Ugushyingo 2017 ahitwa Shenzhen Dayun Arena stadium mu Mujyi wa Shenzhen.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.