Search

Miss Rwanda Mutesi Aurore agiye gusezerana n’umusore bamaze igihe bakundana mu birori byagizwe ibanga

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012 agiye gusezerana imbere y’amategako n’umusore bamaze igihe bakundana ariwe Mbabazi Egide. Bazasezeranira muri Amerika kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2018 mu muhango wagizwe ibanga rikomeye.

Miss Kayibanda Mutesi Aurore na Mbabazi Egide bagiye gusezerana imbere y’amategeko.

Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka nibwo Mbabazi Egide yambitse Miss Aurore impeta y’urukundo amusaba ko yazamubera umugore undi ntiyazuyaza arabyemera.

Kuri ubu aba bombi bageze kure imyiteguro yo kurushinga, amakuru agera ku IBYAMAMARE.Com yemeza ko kuri uyu wa Gatanu aribwo basezerana imbere y’amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho bombi basanzwe batuye.

Umuhango wo gusezerana kwa Miss Aurore na Egide wagizwe ibanga rikomeye kuburyo uretse inshuti zabo nkeya z’inkoramutima nta bandi bari babizi. Uwaduhaye aya makuru utashatse ko izina rye ritangazwa avuga ko abatumiwe bose ntawigeze ahabwa ubutumire usibye kubimenyeshwa.

Biteganyijwe ko nyuma yo gusezeranira imbere y’amategeko muri Amerika indi mihango y’ubukwe izabera mu Rwanda mu minsi iri mbere.

Amakuru atugeraho avuga ko ababyeyi b’aba bombi nabo bamaze kuva mu Rwanda berekeza muri Amerika aho abana babo bazasezeranira.

Kayibanda Mutesi Aurore azaba abaye Nyampinga w’u Rwanda wa mbere kuva nyuma ya 1994 ugiye gusezerana n’umugabo we imbere y’amategeko n’imbere y’Imana.

Mutesi Aurore yabaye nyampinga w’u Rwanda 2012.

Aba bombi ntibahwema kugaragaza ko bari mu munyenga w’urukundo.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.