Search

Miss Rwanda Mutesi Aurore yavuze uburyo ari umunyahirwe kubera umusore umuryohereza murukundo.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Miss Aurore Kayibanda yivuye inyuma, maze avugwa ibigwi umukunzi we (Mbabazi Egide Fox) ubwo yasozaga amashuri ya kaminuza muri leta zunze z’Amerika.

Mbabazi Egide Fox yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muby’’itangazamakuru, itunamaho n’ibijyanye no gutunganya sinema (Sciences in Communication & Media and Minor in film production).

Egide na Aurore ntibatinya kugaragariza isi yose ko baryohewe n’urukundo

Umukunzi we Kayibanda Aurore yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, maze yandikira Mbabazi Egide amagambo yuje imitoma y’urukundo.

Ati: “Nshuti mukunzi wa Aurore ndakunezerewe kubw’ibyo ukomeje kugeraho. Ejo hashize wari umunsi utazibagirana wuzuyemo umunezero, nashimishijwe n’ibiganiro inshuti n’umuryango wawe bakubwiye. Bigaragaraza imyitwarire yawe myiza ugira mubyo ukora byose. Ndi kumwe nawe mu nzira zawe zose, Nd’umunyamahirwe ndetse nzahora nshimishwa no ku kugira mu buzima bwanjye. Imana ikomeze gushyigikira intambwe n’ibikorwa byawe umunsi k’umunsi. Egide Fox Ndagukunda!!”.

amagambo Aurore yanditse akayanyuza kumbuga ze nkoranyambaga

Aba bombi batangiye gukundana ahagana mu mwaka wa 2013 ariko babigira ibanga rikomeye ariko biza kujya hanze bimenyekana mu 2015.

Iby’uru rukundo bimaze gufata indi ntera kuko mu kwezi kwa Gashyantare 2018, ubwo Mbabazi Egide yambikaga impeta Kayibanda Aurore imbere y’inshuti n’umuryango.

Icyo gihe yamusabye ko yazamubera umugore we, umukobwa we nawe abyemera ntakuzuyaza, mu muhango wabereye mu mujyi wa Las Vegas.

Uyu mukobwa yabaye Miss Rwanda mu 2012 aza no kwegukana ikamba rya Miss Heritage muri uwo mwaka ndetse mu mwaka wakurikiyeho wa 2013 yanegukanye ikamba rya Miss Fespam 2013 mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari.

Comments

comments




One thought on “Miss Rwanda Mutesi Aurore yavuze uburyo ari umunyahirwe kubera umusore umuryohereza murukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *