Search

Miss Sandra Teta yagejejwe imbere y’urukiko ajuririra ko yarekurwa!

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Miss Sandra Teta yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana ku gifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo yahawe n’Urukiko rw’Ibanze rw’aka karere, asaba kurekurwa kuko ngo adashobora gutoroka.

Miss Teta Sandra

Uyu mukobwa wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu 2011, kuri ubu ufite imyaka 25 y’amavuko aregwa ibyaha bibiri birimo ubuhemu no gutanga sheki itazigamiye. Yageze mu rukiko kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Werurwe 2017, aherekejwe n’Umwunganizi we mu mategeko ndetse na mama we umubyara yari ahari.

Sandra Teta afitanye ibibazo n’ikompanyi icuruza inzoga zikomeye yitwa STS Trade Ltd imushinja kurigisa inzoga zifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu yahawe ubwo yateguraga ibirori bya ‘Teta All Red Party’.

Sandra yabwiye Inteko iburanisha ko Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwirengagije ibimenyetso bimushinjura birimo ibiganiro yagiranye n’umwe mu bo muri iyo kompanyi yari yaramuhaye ikiraka cyo kuyamamariza ibinyobwa.

Yavuze ko atigeze ahemukira iyi kompanyi kuko ngo ibyo bumvikanye byose yabikoze.
Umwunganizi we mu mategeko yashimangiye ko iyo kompanyi yahaye Teta ikiraka cyo kuyamamariza inzoga aho kuba kuzigurisha, kandi ko nta kimenyetso gifatika Urukiko rw’Ibanze rwashingiyeho kigaragaza ko bamuhaye izo nzoga ngo ajye kuzigurisha, agahamya ko kuba Teta atarumvikanye n’uwo bari bafitanye amasezerano bitamuhamya icyaha cy’ubuhemu.

Ku bijyanye na sheki bivugwa ko yatanze muri Serena Hotel itazigamiye, yavuze ko yayishyuye kandi ko hari n’impapuro zibyemeza, bityo ko ntacyo yayikurikiranwaho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko busanga impamvu Teta n’umwunganira bashingiraho bajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze, nta shingiro zifite bitewe n’uko uregwa atabashije kugaragaza neza inenge z’icyo cyemezo.

Umushinjacyaha yavuze ko nubwo Teta avuga ko yishyuye amafaranga yose angana na miliyoni eshanu yasabwaga, yabikoze icyaha cyaramaze gukorwa, bityo ngo ntibyakuraho ko yagikurikiranwaho, ibyo abona nk’impamvu ikomeye ituma agomba gukurikiranwa afunzwe.
Sandra Teta we akaba yasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yakaburanye ari hanze kuko ngo afite ababyeyi bamwishingira, umwirondoro we n’aho atuye bizwi, ibyo ashingiraho avuga ko atatoroka igihugu.

Urubanza rukaba rwasubitswe kandi Umwanzuro w’uru rubanza ukaba uzasomwa kuwa 31 Werurwe 2017.

Comments

comments
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.