Search

Miss Sharifa akomeje imishinga ye ifasha abakobwa babyaririye iwabo kwiteza imbere

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Miss Umuhoza Sharifa wahawe ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2016, akanaba igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda uwo mwaka, akomeje guteza abakobwa babyariye iwabo imbere abafasha kubigisha imyuga no kubaremamo icyizere cyo kwiteza imbere.

Sharifa aganira n’abakobwa barimo kwiyandikisha mu cyiciro cya 3

Ihuriro rifasha abakobwa bacikirije amashuri kubw’inda batateguye ryashinzwe na  Sharifa mu mwaka wa 2016 aryita Association Icyerekezo, rikaba rifite intego yo gukura abakobwa bacikirije amashuri kubwo kubyarira iwabo mu bwigunge. Mu gihe kigera ku myaka 2 Association Icyerekezo imaze ikora imaze kuganwa n’abarenga 63  mu byiciro 2 bimaze gusozwa.Ikaba ikorera mu Karere ka Musanze ari naho Sharifa avuka.

Image result for umuhoza sharifa

Miss Umuhoza Sharifa yabaye Miss Popularity mu mwaka 2016

Mu kiganiro n’itangazamakuru Miss Sharifa  yavuze ko arimo kwitegura gufata icyiciro cya gatatu, kabone nubwo  ngo ibibazo by’ubushobozi buke no kubona ibikenewe byose bikiri imbogamizi.

Yagize ati”Igikorwa kigeze kure, icyiciro cya kabiri  cyararangiye ubu ndi guteganya gushaka abandi dukorana. Icyiciro cya kabiri cyaratinze kubera ko ibintu byinshi ari njye ubyikorera, twari twagize ikibazo cyo kubura ibikoresho. Wenda akarere ka Musanze karamfasha kuko n’amasomo amwe ni abayobozi bako baza kuyatanga ariko ntabwo biba byoroshye.”

Sharifa akomeza avuga ko n’ubwo ubushobozi bukiri imbogamizi kuri we , ngo ntashobora guhagarika ibi bikorwa yatangije, cyane ko ashyigikiwe n’ubuyobozi bw’akarere.Yakomoje ku cyiciro cya gatatu cy’uyu mushinga we aho yavuzeko bitazarenga mu Mpeshyi y’uyu mwaka.

Ubusanzwe aba bakobwa bafashwa na Sharifa  biga amasomo  ajyanye no kudoda ndetse bagahabwa amasomo asanzwe yabafasha kwigarurira icyizere mu buzima. Ibi byose bakaba babikora mu gihe cy’amazi ane.

Image result for miss umuhoza sharifa

Bimwe mubikorwa bikorwa n’abagize Association Icyerekezo ya Sharifa

Icyiciro cya mbere cyasojwe abarangije bagera kuri 35 naho icya kabiri gisozwa ari 28. Sharifa kandi yanavuzeko naba atarabona abaterankunga muri uyu mushinga icyiciro cya gatatu agiye gufata kitazarenza abakobwa 30 kuko aribo abona ubushobozi bwabafasha mu bikorwa byabo bya buri musi.

 

Ildephonse [email protected]

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *