Search

Miss Sonia Rolland yahawe igihembo gikomeye kubera filime yakoze kubagore bo mu Rwanda

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Sonia Rolland umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’Ubufaransa mu 2000 yahawe igihembo kubera filime mbara nkuru yise ‘La Femme Du Rwanda’ yakoze ku bagore bo mu Rwanda.

Ibi byabaye mu mugoroba wo kuwa 14 Gicurasi 2018 mu musangiro, wateguwe n’umuryango wa Positive Planet, ari nawo utegura Cinema Positif , bikaba byaranahuriranye n’iserukiramuco muco rya sinema rikomeye rya Festival De Cannes.

Iki gikombe Sonia Rolland yahawe agikesha filime mbara nkuru yakoze ku bagore bo mu Rwanda

Muri iki gikorwa cya Cinema Positif cyabaga ku nshuro ya gatatu, hahembwe filime zirindwi zahize izindi, maze ‘La Femme Du Rwanda’ ihabwa igihembo cya filime mbarankuru yahize izindi.

Byabaye akarusho kuko yakozwe n’umugore dore ko ngo ku mugabane w’Uburayi, abagore batunganya filime bakiri bake, ndetse bakaba batanakunze guhabwa gukina imyanya ikomeye.

Sonia Rolland wari uri kumwe n’umugabo we Jalil Lespert yagaragaje ko atewen ishema no guhabwa iki gihembo.

Uretse kuba iyi filime yarahawe igihembo cya Cinema Positif , iri no mu zihatanira ibihembo muri Festuval de Cannes riri kuba ku nshuro ya 71, n’ubundi ikaba iri mu kiciro cya filime mbarankuru. Yerekanywe  muri iri serukiramucio rya sinema kuwa 09 Gicurasi 2018.

La Femme du Rwanda ni filime mbarankuru ivuga ku bagore bo mu Rwanda, yerekanywe bwa mbere kuri Televiziyo Planète+ tariki ya 8 Werurwe 2018 ubwo Isi yose yizihizaga yizihiza umunsi w’umugore. Igaragaza uburyo umugore wo mu Rwanda yahawe imbaraga mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *