Search

Miss Umuhoza Sharifa n’umukunzi we Thierry barushinze (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ndetse akanegukana ikamba ry’umukobwa wari ukunzwe cyane kurusha abandi (Miss Popularity), yarushinze n’umukunzi we Niyonteze Thierry.

Miss Umuhoza Sharifa n’umukunzi we Thierry mu birori by’ubukwe bwabo.

Kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru dusoje tariki ya 14 Nyakanga 2018 nibwo Miss Sharifa yambikanye impeta na Thierry bari bamaze igihe bakundana.

Aba bombi basezeranye imbere y’Imana, nyuma yuko ku itariki ya 1 Nyakanga 2018 habaye imisango yo gusaba no gukwa maze kuya 5 Nyakanga basezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura

Niyonteze Thierry amaze kwambikana impeta y’urudashira na Miss Umuhoza Sharifa, bagiye kwiyakirira ahitwa Ineza Garden iherereye i Kinyinya mu birori byitabiriwe n’ababarirwa muri magana atatu.

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly wavuze mu izina ry’abakobwa bahatanye na Sharifa muri Miss Rwanda 2016 akaza no kwegukana ikamba, yabwiye Niyonteze Thierry ko gushaka no kubaka ari ibintu bibiri bitandukanye ariko kuba atwaye Sharifa n’umugisha kuko yubatse.

Umuhoza Sharifa w’imyaka 23 y’amavuko yamenyekanye cyane ubwo yari ahagarariye intara y’Amajyaruguru mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Muri aya marushanwa, yari ashyigikiwe bikomeye n’ubuyobozi bw’Intara, umuryango akomokamo ndetse n’abaturage bo muri aka gace bari barahigiye kuzamufasha agakora amateka akaba Nyampinga w’u Rwanda.

Abakobwa b’uburanga bari bambariye Miss Sharifa.

Umutsima wari wateguriwe abageni.

Miss Jolly yabwiye Thierry ko agize umugisha kuba atwaye umukobwa nka Sharifa.

Bamwe mu bakobwa bahataye na Sharifa muri Miss Rwanda2016 bafata ifoto y’urwibutso.

Umubyeyi wa Umuhoza Sharifa.

Ababyeyi ba Sharifa bamuha impano.

Nyirabukwe wa Sharifa yamuhaye impano ya Bibiliya.

 

Comments

comments




One thought on “Miss Umuhoza Sharifa n’umukunzi we Thierry barushinze (Amafoto)

  1. mimi

    byiza cyneee ni beza ba mbaye neza kdi ababyeyi be ntago babaswe ni dini nkabandi babyeyi kaze neza mu bakristo

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.