Search

Mobeto yahishuye ko yari yemeranyijwe na Diamond kuzamubera umugore wa kabiri nyuma ya Zari

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umunyamideli Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz yahishuye ibyo yari yarumvikanye na Diamond mbere yuko babyarana ko azamubera umugore wa kabiri, Zari akaba uwa mbere none byarangiye ntanumwe arongoye muri bo.

Mobeto ngo yari yiteguye kunera Diamond umugore wa kabiri, Zari akaguma ari uwambere.

Mobeto yatwaye inda ya Diamond mu gihe uyu muhanzi yari aciye inyuma Zari Hassan bari basanzwe babana banafitanye abana babiri, biza no kuba intandaro yo gutandukana kwabo.

Mobeto kuri ubu uri kubarizwa muri Kenya, yabwiye kimwe mu bitangazamakuru byaho ko mbere yo kwubura umubano we na Diamond yari abizi neza ko asanzwe afite undi mugore ariwe Zari, ndetse ngo banabiganiriyeho ariko uyu muhanzi amwizeza ko adakwiye kugira ikibazo kuko yemerewe gushaka abagore barenze umwe.

Uyu munyamideli akomeza avuga ko bitewe n’urukundo akunda Diamond yari yiteguye kumubera umugore wa kabiri nyuma ya Zari na cyane ko yumva ntacyo byari kumutwara.

Yagize ati “Igihe nahuraga na Diamond narinziko afite Zari ndetse narabimubajije, ambwira ko ari umusilamu yemerewe kurongora abagore babiri. Nanjye nari niteguye no kumubera umugore wa kabiri iyo yemera kundongora”.

Nyuma yuko Diamond atandukanye na Zari umubano we na Mobeto nawo wahise uzamba kugeza nubwo mu minsi ishize uyu muhanzi yashinje uyu mukobwa gushaka kumurogesha kugirango yigarurire umutima we.

Mobeto abonye ko ibyo kubana na Diamond byanze yahise yinjira muri muzika ahita ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Madam Hero’ igaruka ku buzima yanyuzemo kuva yabyarana na Diamond Platnumz.

Mobeto n’umwe mu banyamideli bakomeye muri Tanzania.

REBA HANO INDIRMBO NSHYA YA Hamisa Mobeto

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.