Search

Mu mafoto dore umukobwa ukomeje kuvugwa ko ari mu rukundo na Kylian Mbappe

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kylian Mbappe umwe mu bakinnyi bakiri bato bakomeje kwigaragaza neza mu mikino y’umupira w’amaguru yatangiye kuvugwa ko ari murukundo n’umukobwa w’uburanga wabaye Nyampinga w’Ubufaransa mu mwaka ushize wa 2017 witwa Alicia Aylies.

Uyu mukobwa akomeje kugaragaza ko hari isano ry’urukundo afitanye na Mbappe nyuma yo gukomeza kwitabira kureba imipira y’amakipe uyu musore abarizwamo nka PSG ndetse ubuho akaba anakomeje kwitabira imikino y’Abafaransa yihera ijisho uyu musore ukomeje kwigaragaza cyane ku rwego rw’Isi.

Uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’Ubufaransa bikomeje kuvugwa ko ari mu rukundo na Kylian Mbappe w’imyaka 19 y’amavuko gusa ayamakuru akomeje gutangazwa cyane n’abakunze gukurikirana ibikorwa bye byerekeye uyu musore usanzwe akina muri Champiyona y’Abafaransa.

Ubusanzwe Nyampinga Alicia afite imyaka 20 y’amavuko gusa hagati ye na Mbappe ntanumwe uragira icyo atangaza kurukundo rukomeje kugenda ruvugwa hagati yabo uretse abakunzi babo basigaye babona ko hagati yabo harimo akantu.

Alicia Aylies yagaragaye mu Burusiya ku mukino Ubufaransa bwatsinzemo Argentina ibitego 4-3 aho yagaragaye yishimira ibitego bya Mbappe ku buryo budasanzwe.

Alicia yabaye Miss France 2017

Uyu Alicia wiga amategeko muri University of French Guiana yagaragaye ku mukino kuri uyu mukino w’igikombe cy’isi ari kumwe na Rachel Legrain-Trapani wabaye nyampinga w’Ubufaransa 2007,usanzwe ari umukunzi wa Benjamin Pavard byatumye benshi bemeza ko urukundo rwe na Mbappe ruriho koko.

Alicia aravugwa mu rukundo na Kylian Mbappe

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.