Search

Mu mafoto reba uburanga bw’abakobwa bazahatana na Munyaneza Djazira muri Miss Supranational 2018

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Munyaneza Djazira w’imyaka 19 y’amavuko, niwe watoranyijwe kuzaserukira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2018. Uyu munyarwanda kazi usanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga, muri aya marushanwa azaba ahatanye n’abandi bakobwa bagera kuri 80 baturutse ku migabane yose y’Isi.

Ni ku nshuro ya cumi aya marushanwa y’ubwiza ari muyakomeye ku Isi agiye kuba, bikaba inshuro ya munani u Rwanda ruzaba ruyitabiriye.

Munyaneza Djazira uzaserukira u Rwanda kuri iyi nshuro avuga ko yiteguye gukora icyo igisabwa cyose kugirango azatahane irikamba.

Djazira ufite uburebure bwa metero 1.82 akaba apima ibiro 55, ubusanzwe akorana n’ikigo Few Model Management gikomeye muri Nigeria mukumurika imideli. Akaba kandi anafite inzu ye ikora imideli yitwa ‘Djaz models’.

Irushanwa rya Miss Supranational 2018 rizatangira mu Ugushyingo naho uzegukana ikamba akazamenyekana mu birori bisoza bizaba kuya 7 Ukuboza 2018 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne, bizahuzwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 iri rushanwa rimaze.

Abakobwa bamaze guserukira u Rwanda muri iri rushanwa barimo Simbi Sabrina wagiyeyo muri 2011, Dr. Uwamahoro Yvonne wagiyeyo muri 2012, Miss Mutesi Aurore ajyayo mu 2013, Umwali Neema Larissa mu 2014, Gisa Sonia mu 2015, Akiwacu Colombe mu 2016 na Habiba Ingabire mu 2017.

Ubuheruka mu mwaka ushize uwitwa Jenny Kim w’imyaka 24 y’amavuko ukomoka muri Korea y’Epfo ni we wagizwe Miss Supranational ahigitse abandi bahatanaga barimo na Ingabire Habibah.

Munyaneza Djazira uzaserukira u Rwanda.

La bella Carla Prado uzaserukira Equateur.

Aditi Hundia, uhagarariye u Buhinde.

Barbara Reis uzahagararira Brazil.

Diana Romero uhagarariye Mexique.

Tihana Babij wa Croatia.

Shimara Jap wa Suriname.

Teresa Calleja Palazuelo wa Espagne.

Sanjna Suri wa Malaysia.

Romy Simpkins w’u Bwongereza.

LeVon wa Nigeria.

Yukira Nakamoto w’u Buyapani.

Wilda Octaviana Situngkir wa Indonesia.

Mahima Singh wa Nepal.

Valeria Vazquez Latorre wa Puerto Rico.

Ana Paula Cespedes wa Paraguay.

Kelly van den Dungen w’u Buholandi.

Minh Tú wa Vietnam.

Nariman Battikha wa Venezuela.

Priyanka Annuncia wa Singapore.

Mirlesna Phelizor wa Haiti.

Mimi Carranza wa Colombia.

Marianella Chase wa Costa Rica.

Magdalena Bienkowska wa Pologne.

Jana Siskova wa Repubulika ya Czech.

Ilseen Olmos Ferrufino wa Bolivia.

Eun Bi Lee wa Korea y’Epfo.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.