Search

Mu mujyi wa Kigali habereye ibirori bidasanzwe byo kwerekana imodoka na moto zitangaje (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2018 nibwo mu mujyi wa Kigali habereye ibirori bidasanzwe byiswe ‘Shyushya Festival’ bigamije kumurika imodoka na moto zifite umwihariko uzitandukanya n’ibindi binyabiziga.

Izi modoka zamuritswe nubwo ari izakera ariko ziratangaje kubera umwihariko zifite uzitandukanya n’ibindi binyabiziga.

Shyushya Festival yaberaga mu mujyi wa Kigali ku nshuro yayo ya mbere, yateguwe na New Level isanzwe iteza imbere muzika ifatanyije na Aflink.

Iri serukiramuco ridasanzwe abaryitabiriye bamurikiwe imodoka na moto z’akataraboneka ziganjemo izakanyujijeho mu myaka ishize ariko zifite umwihariko uzitandukanya n’ibindi binyabiziga, byinshi muri ibi ntibikunze kuboneka mu mihanda ya Kigali ariko zisanzwe ziba mu Rwanda.

Abafite ubuhanga mu guserebekesha imodoka na moto bakanyujijeho mu kibuga cy’ubwatsi giherereye kuri IPRC Kigali ari naho ibi birori byabereye, berekana umwihariko w’ibinyabiziga baserukanye. Ibi birori byasusurukijwe kandi n’abavanga umuziki barimo Dj Mupenzi, Dj Marnaud, Dj Pyfo, Band ya Mutsari na Lion Imanzi ndetse na Yvan Buravan.

Ibi birori byasojwe hashimirwa abagaragaje ibinyabiziga byihariye kurusha ibindi, mu cyiciro cy’imodoka uwahize abandi ni uwitwa Cedric Abura wari waserukanye moto ifite agaciro ka miliyoni 38 Frw. Mu cyiciro cy’imodoka uwahize abandi ni Kiwundo Richard wazanye imodoka enye za Cadillac.

Dj Marnaud avangira imiziki abitabiriye ibi birori.

Abahanga muguserebekesha imodoka biyerekanye muri ibi birori.

Yanze kuhava atajyanye agafoto kazajya kamwibutsa ibi birori bya Shyushya Festival.

Shaddy Boo yari mu bashyikirizaga amashimwe abazanye imodoka zatangaje benshi.

Yvan Buravan yasusurukije abitabiriye ibi birori.

Kiwundo Richard niwe wahize abandi mu bazanye imodoka.

Shaddy Booumukobwa wamamaye mu Rwanda kubera gukoresha imbugankoranyambaga ari kumwe na Tizzo wo muri Active.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.