Mugahinda kenshi, Nigihozo Hope yizihije isabukuru y’umwaka umwe amaze ahanye isezerano na Dj Miller bakundanye imyaka 6, agapfa amusigihe uruhinja rw’amezi 6.

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2020, Hope Nigihozo yizihije isabukuru y’umwaka umwe amaze ahanye isezerano ryo kubana akaramata na Karuranga Virgille wamamaye nka DJ Miller, wapfuye azize uburwayi.

Ku italiki nkiyi wari umunsi udasanzwe kuri Karuranga Virgile na Nigihozo Hope, kuko ari bwo babaye umwe nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bakundana.

Ni amarira n’agahinda kuri Hope wakabaye yizihiza umwaka umwe amaranye na Dj Miller

Babanje gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo biyemeza ko bazabana bakurikije itegeko rigenga umuryango w’abashakanye nyuma ibirori bikomereza i Kinyinya ahitwa Inez Gardern.

Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bombi n’imiryango yabo. DJ Miller mu ikositumu nziza n’inkweto y’urwererana ya Air Nike agaragiwe n’abasore b’isage barimo Igor Mabano na Hope Nigihozo mu ikanzu y’umweru bari baberewe.

Kuva uwo munsi batangiye urugendo rushya rwo kubana nk’umugabo n’umugore, bakabyara ,bakarera, bagakuza, bagashyingira bakerekana ibirori nk’ibyo beretse ababyeyi babo.

Dj Miller ateruye umwana wabo w’imfura

Tariki 17 Ukwakira 2020 umuryango wabo waragutse , Nigihozo yibaruka umwana w’umukobwa bise Shani, ibyishimo bikomeza gusagamba.

Tariki 05 Mata 2020 ibyishimo bari bamazemo amezi 10 gusa byagiye nka nyomberi, ubwo DJ Miller yitabaga Imana azize indwara ya Stroke.

Byari ibihe bikomeye kuri uyu mugore wari ubuze umugabo we bari bamaranye iminsi 300 babana mu nzu, byongeye amusigiye uruhinja rw’amezi atandutu.

Karuranga Virgile na Nigihozo Hope babanye bamaze imyaka 6 bakundana

Byagoye benshi kwakira uru rupfu kuko DJ Miller wari inshuti ya benshi atari amaze igihe arwaye ndetse akaba yari akiri muto cyane.

Mu butumwa yacishije kuri Instagram yavuze ko nta cyamubuza kwibuka umunsi yabaniyeho n’uwo yakunze n’ubwo batari kumwe ngo basangire ibyishimo.

Ati “Umwaka ushize narize amarira y’ibyishimo, ubu ndariria ay’akababaro. Ndishimira urukundo rwacu ntacyo nitahayeho. Isabukuru nziza y’ubukwe kuri twe.”

Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bombi n’imiryango yabo. DJ Miller mu ikositumu nziza n’inkweto y’urwererana ya Air Nike

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE