Mugitaramo cya Bruce Melodie, umuhanzi Niyo Bosco yazanye kurubyiniro umusore witwa Rutambi yambaye ubusa(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Niyo Bosco nawe ni umwe mubahanzi basusurukije abakunzi b’umuziki mu gitaramo cya Bruce Melodie yateguye yizihiza imyaka 10 amaze akora umuziki.

Niyo Bosco yageze kurubyiniro ahagana isamoya zuzuye, yakiranywe ubwuzu n’abakunzi be wumvaga bazi zimwe mundirimbo yaririmbye.

Niyo Bosco yazanye n’umusore witwa rutambi kurubyiniro

Niyo yageze kurubyiniro aherekejwe n’umusore w’ibigango uzwi ku mazina ya Rutambi wari wambaye ubusa kugice cyo hejuru, hasi yambaye agakabutura gatoya.

Akimara kugera mu byicaro yateguriwe Niyo Bosco yahise atangira aririmba abaza abakunzi b’umuziki niba biteguye gutarama.

Ati “Mwiteguye ibirori?’’ Na bo bahitaga bamwikiriza, bati ‘yego.’

Uyu muhanzi indirimbo yose yaririmbaga yafashwaga kuyiririmba ijambo ku rindi. Yahereye ku yitwa ‘‘Ubigenza ute?’’. Yahise akurikizaho iyirwa “Piyapuresha” yishimiwe cyane.

Mbere yo kuririmba iyitwa “Seka”, yasabye abafana kumwumvisha ko bari kumwe. Ati “Ndashaka ko munsakuriza.’’

Umushyushyarugamba yahise asaba ko uyu muhanzi yongerwa amashyi menshi kuko “abikoze’’, anasaba ko “amatoroshi ya telefoni” acanwa n’abari muri Kigali Arena.

Akimara kugera mu byicaro yateguriwe Niyo Bosco yahise atangira aririmba abaza abakunzi b’umuziki niba biteguye gutarama.

Niyokwizerwa ukoresha amazina ya Niyo Bosco mu muziki ni umusore w’imyaka 20 wavukiye mu Karere ka Nyamasheke mu 2000, ariko akaba atuye mu Mujyi wa Kigali aho yimukiye n’umuryango we urimo abana umunani mu 2006.

Uyu muhanzi ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko yabitewe n’indwara ya Malariya yarwaye afite imyaka ibiri bikarangira imusigiye ubumuga. Kenshi iyo uganira n’uyu musore akubwira ko adafite amakuru menshi ku buzima bwe kuko byinshi mu byo avuga yabibwiwe n’ababyeyi be.

Uyu musore ukiri muto avuga ko yagize amahirwe yo kwiga kugeza mu cyiciro rusange, nyuma yo kurangiza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu 2019, yahise yifuza gukora umuziki ndetse no kuwiga.

Zimwe mu ndirimbo zikomeye yakoze zigakundwa cyane zirimo ‘Ubigenza ute?’, ‘Imbabazi’, ‘Seka’, ‘Uzabe intwari’, ‘Ibanga’, ‘Ubumuntu’, iyo yahuriyemo na Aline Gahongayire yitwa ‘Izindi mbaraga’ n’izindi.

Abafana bitabiriye iki gitaramo

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO