Muhire Jean Claude warwaye impyiko akaremba hafi no gupfa, yasezeranye kubana akaramata n’umukobwa wamwitangiye akemera kumuha impyiko imwe(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Muhire Jean Claude, ni umusore w’imyaka 30 wo mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, wigeze kurwara impyiko nyuma akagira amahirwe akomeye yo kuyihabwa n’umukobwa bakundanaga witwa Ingabire Uwera Marie Reine baririmbanaga muri Chorale de Paix ikorera muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Petero Cyahafi.

Inkuru y’uyu musore yavugishije benshi nyuma y’aho uyu musore yari arwaye impyiko ari muri CHUK akanyura mu itangazamakuru asaba ubufasha kugira ngo yivuze ariko umukunzi we akaba ari we wemera kumuha imyiko imwe nyuma y’aho abaganga basanze bahuje ibisabwa byose kugira ngo abe yayimuha.

Muhire wigeze kurwara impyiko nyuma akagira amahirwe akomeye yo kuyihabwa n’umukobwa bakundanaga witwa Ingabire Uwera basezeranye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021, nibwo Muhire na Ingabire Uwase, basezeraniye imbere y’amategeko kuzabana nk’umugore n’umugabo mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.

Muhire yavuze ko yamenyanye n’uyu mukobwa mu 2012 ubwo baririmbanaga muri Chorale de Paix. Ati “ Twamenyanye mu 2012 dukundana byeruye mu 2015”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gukundana n’uwo mukobwa yaje kurwara impyiko ariheba ku buryo yari azi ko zigiye kumwica ariko umukunzi we yemera kumuha imwe.

Muhire yavuze ko yamenyanye n’uyu mukobwa mu 2012 ubwo baririmbanaga muri Chorale de Paix.

Muhire yavuze ko igikorwa cyo kumuha impyiko bagikoreye mu Misiri nyuma bagaruka mu Rwanda noneho bemeranya kuzabana nk’umugore n’umugabo cyane ko ibyo yamukoreye yasanze nta wundi muntu wabikora.

Biteganyijwe ko Muhire n’umukunzi we bazasezerana imbere y’Imana mu Ukuboza 2021.

Muhire yavuze ko igikorwa cyo kumuha impyiko bagikoreye mu Misiri nyuma bagaruka mu Rwanda

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO