Mukeshabatware wamamaye cyane gukina ikinamico no mu kwamamaza yitabye Imana

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mukeshabatware Dismas wamamaye cyane gukina ikinamico no mu kwamamaza yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021 azize uburwayi.

Amakuru atugeraho avuga ko Mukeshabatware yitabye Imana azize indwara y’umutima akaba yashizemo umwuka mu masaha ahyira saa sita z’amanywa, mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

Mukeshabatware wamamaye cyane gukina ikinamico no mu kwamamaza yitabye Imana

Yakoze muri imprimerie ya Leta kuva mu myaka ya 1980 kugeza mu myaka ya 2000 ari na bwo yakomeje ayamamaza kuri Radio Rwanda. Mu bindi bikorwa yamenyekanyemo ni ibyo gukina ikinamico yatangiye mu myaka yo mu myaka ya 1967.

Umwe mu bana be yavuze ko bitarenze ku munsi w’ejo hazaba hamenyekanye igihe cyo kumusezeraho.

Mukeshabatware yamenyekanye cyane mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu gukina amakinamico, ubuhanzi bw’indirimbo, gusetsa ndetse no kwamamaza binyuze mu majwi no mu mashusho.

Yavutse mu 1950 avukira mu Karere ka Nyaruguru, kuri ubu mu Murenge wa Kivu. Yatabarutse ageze ku myaka 71 y’ubukuru. Yatangiye amashuri abanza iwabo mu mwaka wa 1957, icyo gihe yari Komini Ruheru, akomereza ayisumbuye kuri Saint André i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Mukeshabatware yabayeho umusirikare cyane ko yize mu ishuri ry’abasirikare bato ari ryo Ecole de sous-officiers (ESO), avamo afite ipeti rya Sergeant yenda kuba Premier Sergeant. Amashuri ye yakomereje mu Bubuligi nyuma yo guhabwa Buruse yo kujya kwiga ibyo gukora mu macapiro.

Mu 1967 ni bwo yasabye kujya gukorera Imprimerie ya Gisirikare kugeza mu mwaka 1970 mbere yo kwimukira mu yahoze ari Orinfor.

Icyo gihe kuko nta matorero yakinaga amakinamico y’abagaho ariko nyuma yajye gushyirwaho ari na bwo havutse itorero Indamutsa za Orinfor ari we uritangije ku bufatanye na Sebanani André, Depite Byabarumwanzi Franéois n’umugore we Mukandengo Athanasie, Baganize Elphasie n’abandi…

Yinjiye mu byo kwamamaza kubera amatangazo yagombaga gusohoka kuri Radio Rwanda kuko nta yandi yabagaho. Ibyo byatumye ari we utangiza uburyo bwo kwamamaza, abyongereye ku gukina amakinamico.

Yahise amenyekana mu Gihugu hose, by’umwihariko ubwo yamamazaga umusogongero w’Imvaho Nshya n’ibindi yamamaje. Babaye akarusho ko kumenyekana ubwo yakinaga filimiya MBIRIKANYI yigize ufite ubumuga bwo kutumva, iri zina rimufata uko.

Imana imuhe iruhuko ridashira

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO