Mukunzi Yannick yageze mu Rwanda yambaye nk’icyamamare,yasanze abakinnyi mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mozambique na Cameroun

Mukunzi Yannick ukinira Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède, yamaze gusanga bagenzi be mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mozambique na Cameroun izaba mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe.

U Rwanda ruzakina iyi mikino yombi isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021, tariki ya 24 n’iya 30 Werurwe.

Mukunzi Yannick ukinira Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède, yamaze gusanga bagenzi be mu mwiherero w’Amavubi

Kuri uyu wa Gatanu mu gitondo ni bwo Ikipe y’Igihugu yakiriye umukinnyi wayo wo hagati, Mukunzi Yannick, ukinira Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède.

Mukunzi ni umwe mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent akunze gushingiraho imbere ya ba myugariro, kuri iyi nshuro akazashakirwa abo bafatanya bashya dore ko Bizimana Djihad atahamagawe mu gihe Niyonzima Ally yahawe ikarita itukura ku mukino wa Cap-Vert.

Mu ikipe y’Igihugu, yiyongereye ku bandi bakinnyi bakina hanze bamaze kuhagera barimo Niyonzima Haruna ukina muri Tanzania, Nirisarike Salomon ukina muri Armenia na Rubanguka Steven ukina mu Bugereri.

Kuri ubu hategerejwe Meddie Kagere wa Simba SC, byitezwe ko asesekara i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri n’igice.

Ku Cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021, hazaba hategerejwe umunyezamu wa Tusker FC muri Kenya, Emery Mvuyekure, uzagera mu Rwanda saa 11:50.

Rwatubyaye Abdul ukina muri Macedonia na Muhire Kevin ukina muri Oman, bombi ntibazitabira ubutumire kuko amakipe yabo yabimanye ashingiye ku mabwiriza mashya ya FIFA muri ibi bihe bya COVID-19.

Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F n’amanota abiri, akurikiye Mozambique na Cap-Vert binganya amanota ane mu gihe Cameroun ari iya mbere n’amanota 10 ndetse yamaze kwizera gukina iri rushanwa izakira mu 2022.

Gusa, azaba asabwa gutsinda imikino ibiri isigaye kugira ngo yiyongerere amahirwe yo gusubira mu Gikombe cya Afurika u Rwanda ruherukamo mu 2004.

  

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE