Search

Muri Guinee ikipe y’igihugu Amavubi yakiriwe bidasanzwe, Nisarike na Djihad bakorewe agashya(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yasesekaye mugihugu cya Guinee mu mujyi wa Conakry bakiriwe bidasanzwe n’abafana bari babategereje.

Abakinnyi b’ikipe y’Amavubi bageze i Conakry i Saa Moya z’ijoro nyuma y’urugendo rw’amasaha 28 banyuze muri Ethiopia no muri Côte d’Ivoire.

Bizimana Djihad na Nirisarike Salomon bakina mu Bubiligi bahuriye nabagenzi babo muri uyu mujyi bahita bakomezanya urugendo.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yageze muri Guinee amahoro

Itsinda ry’abantu 37 rigizwe n’abakinnyi, abatoza n’abayobozi baherekeje ikipe, bakiriwe neza n’abanyarwanda benshi batuye muri iki gihugu n’abahagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ireberera inyungu z’u Rwanda mu bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Nirisarike nyuma yo guhura na bagenzi be, yabwiye abanyamakuru ko biteguye gushaka amanota atatu ya mbere mu itsinda.

Ati “Urugendo rwagenze neza tumeze neza nta mvune dufite rwose. Ni umunaniro muke ariko nta kibazo umunsi w’umukino uzajya kugera twiteguye”.

Yakomeje agira ati “Hano abafana batubwiraga ko bazatunyagira bakadutsinda bitanu ariko tumaze kugira inararibonye umupira w’amaguru warahindutse, ibi twabibwiwe kenshi ariko twe ikituzanye hano ni ugushaka intsinzi ya mbere mu itsinda ryacu.”

Umukino uzahuza Amavubi y’u Rwanda na Syli National ya Guinea uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 saa Cyenda z’amanywa.

Mu itsinda rya munani (H) u Rwanda ruherereyemo, Guinea iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu, Côte d’Ivoire iheruka gutsinda u Rwanda (2-1) iri ku wa kabiri n’amanota atatu.

Centrafurika iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu naho u Rwanda ruri ku wa nyuma nta nota rurabona.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.