Search

Muri Uganda banze inka 100, Perezida wa Afurika y’epfo yari azanye nk’inkwano ngo umuhungu we ahakure umugeni(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Andile Ramaphosa w’imyaka 36 umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yageze mugihugu cya Uganda aherekejweho n’abasaza bo mu muryango we, baje gukwa umukobwa witwa Bridget Birungi w’imyaka 37 usanzwe arererwa murugo rwo kwa Amama Mbabazi, aho bari baje bitwaje ishyo ry’inka zigera ku ijana baje gukwa uyu mukobwa.

Andile Ramaphosa umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yageze i Kampala muri Uganda aherekejwe n’umubyeyi we ndetse n’abandi bantu 11 bo mu muryango we, bakirwa mu rugo rwa Amama ruherereye mu gace ka Kololo aho bari bajyanywe no gusaba umugeni witwa Bridget Birungi.

Muri uyu muhango Amama Mbabazi yavuze ko umukobwa we batamugurana inka 100 nk’uko byari byatangajwe. Avuga ko batamugurisha ahubwo ko izo nka baziha umusore n’umukobwa bagiye kurushinga kugira ngo nabo bazabashe guteza imbere urugo rwabo.

Andile Ramaphosa agiye gushyingiranwa na Ms. Bridget Birungi Rwakairu umukobwa wo muri Uganda

Amama Mbabazi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Uganda, yavuzeko nubwo umuhango wazanye aba bakwe ari uwo gukwa, atariko biri, ku bwe ngo abifata nko kubatesha agaciro yagize ati “Ntabwo tubaha umukobwa wacu kuko aracyari uwacu, ntabwo tumugurisha kubera inka muje mwitwaje” yonge agira ati “ibyo mwaduha byose turabiha umuryango mushya nabo bazabibyazemo ibindi byinshi bateze imbere umuryango wabo. Ibi ni amateka y’ivangura kandi tugoma kutabyemera. Ahubwo twagakwiriye kuba twubakira uyu muryango mushya ugiye kuvuka, tukabafasha kwiyubaka mu rugendo bagiye gutangira.”

Umuryango wa  Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa wahise unacibwa icyiru cy’intama imwe bitewe n’uko umusore wabo yateye inda uyu mukobwa batararushinga.

Bridget Birungi ugiye gushakana n’uyu musore wo kwa Perezida, umugore wa Amama Mbabazi, Jacqueline Mbabazi amubereye nyina wabo akaba aribo banamureze kuva akiri muto

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.