Search

Murugendo afite muri Uganda, Zari yasabye uburinzi buhambaye naho kurara hacungiwe umutekano muburyo budasanzwe

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Zarinah Hassan uzwi nka Zari The Boss Laddy uyu mugore w’abana batanu ategerejwe mugihugu cya Uganda kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28 Nyakanga 2018, kubutumire yahawe n’umuherwe Bryan White wo muri Uganda.

Zari yatumiwe na Bryan White mubikorwa birugutegurwa n’uyu mugabo abinyujije mu muryango ufasha yashinze yise Bryan White Foundation, ufasha abatishoboye.

Zari ategerejwe muri Uganda

Muri uru rugendo, Bryan na Zari bazerekeza mugace ka Arua ho muri Uganda, aho bazaba bagiye gutanga imfashanyo kubagore n’abakobwa batuye muri aka gace bagamije kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza.

Zari utegerejwe muri Uganda yasabye uburinzi buhambaye ndetse asaba uyu mukire ko yazamuraza muri Hotel zihenze kandi zicungiwe umutekano bihagije mu mujyi wa Kampala.

Bryan White watumiye Zari

Uyu mugore wahoze abana na Diamond ndetse banabyaranye abana babiri, kuri ubu aba muri Afurika y’epfo hamwe n’urubyaro rwe, Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ugbliz, ngo Zari yasabye ko umutekano we wakwitabwaho cyane ubwo azaba ari muri iki gihugu kuko akekako hari abashobora kuba bamugirira nabi.

Uyu mugabo Bryan watumiye Zari nawe ngo yemeye ko icyo Zari yifuza cyose bazakimukorera kugirango akazi kamuzanye kazakorwe neza nkuko abyifuza.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.