Murwego rwo kugaragaza ubwiza n’amarangamutima by’umugore wa Afurika, Tiwa Savage agiye kwereka abakunzi be amafoto yambaye ubusa.

Tiwa Savage umuhanzikazi w’umunya-Nigeria uri mubakunzwe cyane muri Afurika yavuzeko ageze kure umushinga wa Album ye, izaba igaragaza cyane ubwiza n’amarangamutima by’umugore w’umunyafurika ndetse hakaza higanjemo amashusho yambaye ubusa.

Tiwa w’imyaka 40 y’amavuko yatangajeko iyi album izaba ari umwihariko ugereranyije nizindi yagiye akora kuko izaba ari umwihariko wa Afurika ndetse ikazagaragaramo abanyafurika gusa.

Tiwa Savage umuhanzikazi w’umunya-Nigeria uri mubakunzwe cyane muri Afurika

Uyu muhanzi wo muri Nijeriya akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Tiwa Savage yavuze ko mu ndirimbo agiye kujya asohora zizagaragara kuri iyi album higanjemo amashusho azereka abakunzi be yambaye ubusa.

Iyi album yise “Celia” yatangiye kuyamamaza ndetse yizeye ko izakundwa cyane kuko irimo ibyo abakunzi be bashaka.

Tiwa Savage yavuze ko mu ndirimbo agiye kujya asohora zizagaragara kuri iyi album higanjemo amashusho azereka abakunzi be yambaye ubusa.

Tiwa yavuze ko iyi alubumu ikubiyemo uruvange rwose rw’amarangamutima umugore wo muri Afurika anyuramo.

Ati: “Abantu uko baremye biratangaje. Iyi alubumu ni uruvange rwose rw’amarangamutima umugore wo muri Afurika anyuramo: urukundo, kwifuza, kuba umutware, kuba mwiza, kuba umunyantege nke.

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE