Mushambokazi uri mubahataniye ikamba rya Miss Rwa, yakoze ubukwe agaragiwe na banyampinga, umugabo we agaragiwe n’abahanzi b’ibyamamare(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umwe mubakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2018, Jordan Mushambokazi, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Jordan na Karim bakoze ubukwe bwabo Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021 bwabereye mu Karere ka Kicukiro.

Jordan Mushambokazi, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Ni ibirori byitabiriwe n’abakobwa bagenzi be bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye bari bamugaragiye.

Ni mu gihe umugabo we yari agaragiwe n’abahanzi barimo Yvan Buravan, Tizzo na Olivis.

Imihango yo gusaba no gukwa yabanjirije uwo kwiyakira uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kamena 2021.

Iyi mihango ije ikurikira iyabanje irimo gusezerana imbere y’Imana yabaye tariki 30 Mutarama 202.

Mushambokazi yakoze ubukwe agaragiwe n’abakobwa bitabiriye amarushanwa ya Nyampinga

Tariki 04 Ukwakira 2020, nibwo Karim yafashe irembo ndetse Mushambokazi yakirwa mu idini ya Islam.

Icyo gihe Mushambokazi yavuze ko uyu musore bamenyanye bagahita bafata umwanzuro wo gukundana.

Ati “Twamenyanye mu 2018, nyuma gato ya Miss Rwanda. Namukundiye ko ari umusore unkunda, w’umukozi kandi ufite gahunda.”

Mushambokazi abajijwe impamvu yahisemo guhindura idini, yavuze ko byatewe n’uko yabonaga umugabo we ashikamye kumurusha.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO