Mwiseneza Josiane yasobanuye iby’amafoto y’ubukwe bwe n’umusore utandukanye numaze umwaka urenga amwambitse impeta ya fiyansaye, yavugishije benshi kumbuga nkoranyambaga(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mwiseneza Josiane wabaye nyampinga ukunzwe muri Miss Rwanda 2019, avuga ko amafoto yasakaye amugaragaza yakoze ubukwe atari yo ndetse ko umusore wamwambitse impeta bameranye neza.

Nyuma y’uko hagiye hanze amafoto agaragaza Mwiseneza Josiane mu ikanzu y’ubukwe, benshi baketse ko yakoze, gusa urujijo rukomeza kuba rwinshi kuko nta musore barushinze wagaragaraga.

Mwiseneza Josiane wabaye nyampinga ukunzwe muri Miss Rwanda 2019, avuga ko amafoto yasakaye amugaragaza yakoze ubukwe

Josiane yavuze ko ubwo bukwe atari bwo ahubwo ari filime arimo akinamo yitwa ’True Romance’ itangira yakoze ubukwe.

Ati “Ntabwo ari ubukwe, ni filime nakinnye. Iriya kanzu nyine nk’uko babibonye y’ubukwe nabaye umugeni, nari nabaye umugeni muri filime cyane ko n’ibintu nakinnye ni ibintu n’ubundi biri byo filime yitwa ’True Romance’.”

Yakomeje agira ati “Filime itangira nakoze ubukwe n’undi musore bari bubone tugakora ubukwe nyine turi couple ikundana nyuma ubukwe bukarangira nyine tukajya mu rugo nk’abageni noneho mu rugo tugezemo hari inzitizi ziba nyine, ziba ku bantu benshi bakunda bahura nazo duhura n’imbogamizi nyine zigoye cyane ”

Josiane yavuze ko ubwo bukwe atari bwo ahubwo ari filime arimo akinamo

Agaruka k’umubano we na fiance we, Tuyishimire Christian, yavuze ko nta kibazo kirimo ndetse na we ameze neza, ko ibyavuzwe ko ubukwe bwabo bwapfuye ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ati “Inkuru zavuzwe nta n’imwe irimo y’ukuri kuko ni nayo mpamvu nabihoreye, narabaretse twembi twabigiyeho inama turavuga ngo reka tubyihorere bivugwe bisakuze”.

Josiane mu ikanzu y’ubukwe

Abantu bakomeje kwibaza iherezo ry’ubukwe bwa Miss Mwiseneza Josiane, ni nyuma y’uko hashize umwaka urenga yambitswe impeta ya fiançailles (yayambaye muri Kanama 2020), gusa ahamya ko najya gukora ubukwe abantu bazabimenya.

Abantu bakomeje kwibaza iherezo ry’ubukwe bwa Miss Mwiseneza Josiane

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO