Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, yasezeranye n’umukobwa w’umurundikazi basanzwe bafitanye umwana(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Myugariro ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda akaba akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, Ngando Omar yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nishi Belyse bamaze igihe bakundana.

Ngando Omar na Belyse bombi bakomoka muri Cibitoke, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 14 Kanama 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko i Burundi kuri Mairie de Bujumbura aho uyu mukinnyi abarizwa mu biruhuko.

Ngando Omar yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nishi Belyse

Ngando Omar usanzwe ari umukinnyi wa Kiyovu Sports, ahisemo gusezerana na Belyse nyuma y’imyaka 2 bakundana cyane ko bafitanye n’umwana w’umuhungu witwa Raphael uri hafi kuzuza imyaka 2 kuko afite umwaka n’amezi 7.

Ngando Omar akaba ari myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports akinira, ni umunyarwanda ariko ukinira ikipe y’igihugu cy’u Burundi, avukana na Ally Niyonzima we ukinira Amavubi.

Ngando Omar usanzwe ari umukinnyi wa Kiyovu Sports, ahisemo gusezerana na Belyse nyuma y’imyaka 2 bakundana cyane ko bafitanye n’umwana w’umuhungu
Blyse asinya ko yemeye kuba umugore wa Ngando mu mategeko
Ngando asinya ko yemeye kuba umugabo wa Belyse imbere y’amategeko agenga Uburundi

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO