Search

Namibie: Menya byinshi kubaturage Babahimba bazimanira ubasuye Igitsina

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuco w’abantu bitwa Abahimba(Ovazimba) bakomoka mu gihugu cyo muri Afurika cya Namibie utandukanye cyane n’indi mico iranga ubuzima bw’abatuye uyu mugabane kuburyo butangaje, hafatiwe kumigenzo ikorwa n’imiryango yubatse urugo hagati y’umugabo, abana ndetse n’umugore hagakubitaho n’umushitsi wabagendereye.

Aba baturage bo muri Nmibie batuye mu gace kitwa Kunene n’ ahitwa Omusati mu majyaruguru y’ igihugu bafite umuco ubaranga ndetse ugaragarira uwariwe wese ukamutangaza cyane, bafite ubwoko bubaranga bwitwa Ovahimba cyangwa Ovazimba.

Umubare wabo harimo abagore ,abagabo ndetse n’Abana bagera ku bihumbi 50, bakaba aria bantu bakunze guhuriza hamwe mugufata umwanzuro ndetse no kwirinda gutatira inshingano za kirazira ngenderwaho zabo.

Igitangaje cyane kuribo ni uko Abagore aribo bakora imirimo yose ijyanye no kwita ku matungo nko kwahira no kuragira byaba nangombwa bagakama naho abagabo bo bakaba bazwiho kuba abahinzi b’umuryango aho bashora umugambi wo guhinga bakajya mu masambu yabo bakazagaruka murugo batinze aruko barangije ikivi bihaye kugera kubushorishori.

Bihabane cyane n’imwe mu mico y’Abanyarwanda kuko kubona abagore bahura amatungo ari ikintu kiba kidasanzwe kabone nubwo byaba byabayeho ariko ntabwo ari ihame ko ariko bigomba kumera iteka.

Ubukire bwabo bureberwa ku mubare w’ inka utunze. Umukobwa w’ Umuhimba arongorwa akigera mu bwagavu. Ise niwe umuhitiramo umugabo

Aba bantu bafite uruhu rutangaje rutagaragara neza ko ari abirabura cyangwa abazungu kuko rufite ibara ry’ umutuku bitewe nuko bisiga umutsima wa ‘otjize’ ukorwa mu mpeke z’ igiti kitwa beurre, zivangwa na omuzumba na ocre. Guhindura uruhu kuri ubu buryo ngo bibarinda kurumwa n’ udukoko no kwicwa n’ izuba.

Mu myizerere yabo ibara ry’ umutuku risobanura ‘ubutaka n’ amaraso’. Abagore bo muri ubu bwoko bateka amavuta y’ inka umwuka wayo bakayakoramo umubavu. Imibavu iva muri aya mavuta niyo bakiza umushitsi ubasuye bayimutera kugira ngo abane nabob amaze kumukuramo imiziro akuye aho aturutse.

Bakora byinshi bitandukanye mu rwego rwo kukwereka ko bakubashye iyo uri ‘umushyitsi’. Iyo umushyitsi akomanze umugabo akora imigenzo yitwa ‘Okujepisa Omukazendu’ mu rwego rwo kumwereka ko amwishimiye hagati aho umugabo akaba ashobora kwimukira umushitsi uje akaba ariwe urarana n’umugore we.

Imigenzo yabo irimo imiziro myinshi, ituma habaho kubahana hagati yabo no kwirinda gukora amakosa kuko uko bagerageza kubyubaha cyane ari nako ibihano bihabwa uwatatiye igihango biba bikakaye.

Ovazimba bafite umuco wo kuzimanira umushitsi igitsina

Hari uburenganzira umugore wo muri ububwoko agomba kuba afite n’ubwo ahejweho n’umugabo we

Umugore ntabwo afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cyangwa gufata umwanzuro. Kubaha icyo umugabo ategetse biza ku mwanya wa mbere.

Umugore afite amahitamo yo kwemera kwiha uwo mushyitsi cyangwa kutamwiha ariko ategetswe kwemera ko barara mu buriri bumwe.

Umugore afite uburenganzira bwo kwimukira mugenzi w’ umugore wabasuye akaba ariwe urarana n’ umugabo we gusa hagati aho nkuko ikinyamakuru Afrikmag dukesha iyi nkuru cyabitangaje kivuga ko byo bidakunze kubaho cyane.

Bafite umuco wo kwambara ubusa kubera umuco wabo gakondo

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




One thought on “Namibie: Menya byinshi kubaturage Babahimba bazimanira ubasuye Igitsina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *