Search

Nataye umugabo kubera amagambo y’abantu n’iraha njyana n’amafaranga ye none byankomeranye. NIMUNGIRE INAMA!!!!

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ndi umugore mfite umwana umwe w’umuhungu, mu buto bwanjye nakuze ndi umukobwa wakundwaga, nakuriye mu kigare cy’abana twari inshuti babanyamujyi cyane, twariye iraha cyane nagize imyaka 23 numva ubuzima buryoha ari ubwo gusohoka, kurya neza mbese kwishimisha bihagije.

ubwo naje guhura n’umusore wakoraga ubucuruzi, turamenyana turakundana akajya ankorera buri kimwe cyose mubuzima nifuzaga, ni nanjye wamuhatiye gukora ubukwe kuko numvaga ningera murugo azankorera ibirenze.

ubwo twarabanye nkigera murugo ubuzima bw’iraha buhita buhinduka, ibyo yanguriraga akintereta byose birahagarara, ngeraho no kuba nafata amafaranga ngo nyagure ibyo nykeneye akabintonganyiriza, bintera no kumva mufitiye umutima mubi.

urebye ubwumvikane bucye murugo bwuririye kuri ibyo, ubwo kandi amagambo yaracicikanaga hirya no hino yaba mu baturanyi muri zanshuti zanjye twakuranye zikambwira uburyo nayobye ko umugabo atankundaga ko yashakaga kuntesha igihe no kuntesha abandi bagabo banyirukagaho.

Natangiye kujya mbona urukundo yanyerekaga mbere n’uburyo yahise yitwara maze kugera murugo nkumva n’ibyo abantu bambwiraga ko ari ukuri, ubwo natangiye guhinduka nkamubonamo umuntu mubi, abandi bakambwira amagambo ko yaba afite undi mugore noneho nkumva birandenze.

Byahereye aho ntangira kwitwara nabi nyamara ataribyo byari bindimo ubwo nifuzaga ko tubana, ntangira kujya nsohokana n’izo nshuti zanjye nkaza nkasanga umugabo yaryamye, akabyuka ajya mukazi, mbonye ntacyo bimubwiye nkajya ndyama muteye umugongo mbese urugo rurabiha cyane nawe akajya agenda agataha bwije ahita aryama.

Nbonye bikomeje kuba bibi niko kugenda mfata amafaranga miliyoni 2 nyakuye kuri compte ye ya Bank maze mfata inzira ndahukana n’umwana ndataha ntamuntu ngishije inama.

Ubwo naratashye ngeze murugo mama arantuka ba tante bambwira ukuntu nakoze amakosa bangira inama, none nabuze aho nahera ngo musabe nsubire murugo byanyobeye mungire inama y’icyo nakora.

umugabo wanjye ntakunda kuvuga, aricecekera, kumenya uko mutwara byaranyobeye nayobewe uko ateye rwose, inzira nabicishamo nazibuze, niyo muhamagaye kuri telefoni ntayitaba, ndetse n’iya Mama ntayitaba, n’iyo nkoresheje indi numero ntago apfa kwitaba numero atazi, mwoherereza sms ntansubize, amakuru mfite n’uko agera no mu rugo gacye gashoboka nabuze icyo nakora mungire inama!!!!

 

Photo internet

Emmy Son Bakunda

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *