Ndagatora, indirimbo ya Bruce Melody yavugishije benshi itari yasohoka

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wo mu Rwanda,ntibatinda kuvuga ko umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya Bruce Melody ariwe uyoboye muzika nyarwanda muri iyi myaka bitewe n’uburyo indirimbo ze zikundwa hano mu Rwanda yewe no mu bihugu by’abaturanyi.

Ibi kandi bishimangirwa n’ibihembo uyu muhanzi agenda atwara aho aherutse gutwara igihembo cy’umuhanzi w’umwaka gitangwa na Isibo Tv (televiziyo yashinzwe n’uyu muhanzi) cyitwa The choice Male artist of the Year.

Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya Bruce Melody

 

Tariki ya 2 Kamena, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter uyu muhanzi yahitishijemo abafana be bamukurikira kuri uru rubuga indirimbo yasohora hagati ya: Jioni, Ndagatora, na Caterpillar.

Benshi mu bafana b’uyu muhanzi bahise batangira kumusubiza ari nako banyuzamo banatebya aho nk’umunyamakuru wa RBA Robert Mackenna yamusubije ati” Uwatoye atora rimwe rekura ‘Ndagatora’.

Undi nawe witwa Uwase Ange yamusabye gusohora irimo ibishegu ngo ku buryo abanyeshuri bazava ku ishuri byaravuye kuri hit. Yagize ati”:Sohora iyirimo ibishegu byinshi kuko abana baracyari ku ishuri bazaze yarahararutswe pe kandi waba utanze umusanzu ku gihugu cyakubyaye”.

Nubwo benshi bagiye batebya mu kumusubiza, muri izi ndirimbo uko ari eshatu uyu muhanzi yasabye abafana guhitamo iyo asohora mbere indirimbo yagize amajwi menshi ni: Ndagatora yagize amajwi 41 ku ijana, Caterpillar igira 39 ku ijana naho Jioni igira amajwi 18 ku ijana.

uyu muhanzi yahitishijemo abafana be bamukurikira kuri uru rubuga indirimbo yasohora hagati ya: Jioni, Ndagatora, na Caterpillar.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO