Ndahiro Natacha umukobwa ufite amafoto akunzwe cyane mbuga nkoranyambaga kubera uburanga bwe, agiye gusohora filime yakinanye na musaza we

Abantu benshi bakunze gukoresha amafoto ye kumbugankoranyambaga ariko hari abatazi ko ari umunyarwandakazi, Ndahiro Natacha ni umwe mubakobwa bo muri Kigali bafite amafoto akunzwe cyane kuri internet.

Uyu mukobwa yaVuze ko yinjiye muri cinema ndetse ubu akaba agiye gushyira hanze filime nshya yakinanye na musaza we witwa  Ndahiro Willy, uyu mugabo nawe akaba yaramenyekanye muri cinema nyarwanda ku mazina ya Paul.

Ndahiro Natacha ni umwe mubakobwa bo muri Kigali bafite amafoto akunzwe cyane kuri internet.

Willy Ndahiro yamamaye cyane muri filime yakunzwe cyane hano mu Rwanda “Ikigeragezo cy’ubuzima”

Uyu mukobwa Natacha yavuzeko kuva kera yiyumvagamo impano yo gukina filime ndetse ngo hari n’abamubwiragako yavamo umukinnyi mwiza cyane, bityo akura yumva azakina filime.

Ati “Nakuze mbona Willy abikora, nanjye numvaga nzakina filime ariko ntaramenya ari iyihe. Aho nkuriye nahisemo rero kuba nakina iyanjye aho gukina mu z’abandi.”

Ndahiro Natacha agiye gushyira hanze filime

Uyu mukobwa yatangije uruhererekane rwa filimi yise “Natacha series”, zizatangira kujya hanze mu minsi iri imbere.

Nk’umukinnyi mushya muri uru ruganda ngo yahisemo gukinana na musaza we kuko ariwe wari kumumenyereza ndetse bakanisanzurana nk’abavandimwe.

Ati “Urumva ndi mushya muri uru ruganda, nari nkeneye umuntu umfasha, unyumva ndetse wankosora. Byari bigoye ko nabona undi rero utari Willy nk’umuvandimwe. Ndamushimira cyane ariko nkanashimira ikipe yose turi gukorana.”

Iyi filime kugeza ubu yarangije gufatirwa amashusho iri gutunganywa ngo itangire kwerekanwa.

Ni filime uyu mukobwa ateganya gucisha kuri imwe muri televiziyo zo mu Rwanda mu gihe ibiganiro byaba bigenze neza hagati y’impande zombi ndetse akazayinyuza no kuri shene ye ya Youtube.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE

1 IGITEKEREZO