Ndanda wabyaranye na Anita Pendo abana 2 yambitse impeta umukobwa bagiye gukora ubukwe(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nizeyimana Alphone wamamaye nka Ndanda, uyu mugabo wabyaranye abana 2 na Anita Pendo, yambitse impeta umukobwa bagiye gukora ubukwe.

Ndanda wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ariko ubu akaba atagikina umupira w’amaguru, yatangiye kuvugwa cyane ubwo yari murukundo n’umunyamakuru akaba n’umushyushya rugamba Anita Pendo.

Akanyamuneza kari kose kuri Ndanda uvugako yambitse impeta umukobwa bakuranye

Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda ntirwarambye cyane kuko aba bombi batandukanye bamaze kubyarana abana 2 aho Ndanda yanze kubana n’uyu mugore uri mubakunzwe mu myidagaduro ya hano mu Rwanda.

Taliki ya 4 Nyakanga 2021, nibwo Ndanda yambitse impeta ya fiyasansaye, umukobwa avugako bakundanye kuva mu mubuto bwe kuko ahamyako bakuranye aho bombi bari batuye ku Gisozi mu muujyi wa Kigali.

Ndanda avugako, uyu mukobwa yamukundiye ubwitonzi n’imico myiza kuko aribyo byatumye amuhitamo mubandi bose bamenyanye nawe, agaruka kuby’ubukwe bwe avugako atahita atangaza igihe kuko ubu imihango y’ubukwe yabaye ihagaze murwego rwo gukurikiza ingamba zo kwirinda no guhangana n’icyorezo cya koronavirusi.

Ndanda yirinze gutangaza amazina y’umukunzi we mushya

Nizeyimana Alphonse Ndanda uherutse gusezera umupira yabaye umunyezamu wakinnye mu makipe akomeye nka Rayon Sports, Mukura VS na AS Kigali

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO