Ndanda wabyaranye abana 2 na Anita Pendo, yavuze imyato umukobwa aherutse gusezerana nawe ahamyako isi itari kumubera nziza iyo badahura.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nizeyimana Alphonse wamenyekanye muri ruhago nka Ndanda akaba n’umugabo wabyaranye abana 2 n’umunyamakuru Anita Pendo, mu magambo yuzuye imitoma yifurije umugore we, Kamali Grace isabukuru nziza.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2021 nibwo Ndanda yasezeranye imbere y’amategeko na Grace usanzwe wibera ku mugabane w’u Burayi.

Nizeyimana Alphonse wamenyekanye muri ruhago nka Ndanda, mu magambo yuzuye imitoma yifurije umugore we, Kamali Grace isabukuru nziza.

Uyu munsi ku wa 23 Nzeri, akaba yizihije isabukuru y’amavuko, Ndanda akaba yamufashije kwizihiza uyu munsi n’amagambo meza yuzuye imitoma yamubwiye, ni mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye.

Yagize ati “Isabukuru nziza ku mugore umwe rukumbi mwiza, imitsima y’isabukuru y’amavuko ntishobora kuryohera kukurusha. Isabukuru nziza ku mugore mwiza ku Isi, umugore wanjye akaba urukundo rw’ubuzima bwanjye, Imana ikomeze ikurinde mama, ndagukunda cyane byose byanjye, umugore w’inzozi zanjye ubu n’iteka ryose. Ni umunsi udasanzwe ishime mama ndagukunda.”

Ubundi butumwa yashyizeho nabwo bumwifuriza isabukuru nziza buragira buti “Ku bw’umugore wanjye wihariye, isabukuru nziza mukundwa ukaba n’umugore mwiza, utuma Isi iba nziza kurushaho mutima wanjye, warakoze k’ubw’urukundo wankunze, ndagukunda cyane.”

Mu ntangiriro za Nyakanga 2021 nibwo Ndanda yasezeranye imbere y’amategeko na Grace usanzwe wibera ku mugabane w’u Burayi.

Ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, hari nyuma y’iminsi mike hagiye hanze amafoto Ndanda amusaba ko yazamubera umugore.

Ndanda wari umunyezamu wa AS Kigali akaba yararetse gukina, yahoze akundana n’umunyamakuru Anita Pendo ndetse banabyaranye abana 2.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO