Ndayisenga yahishuriye umugeni we, Deborah, ku munsi w’ubukwe ko atagira amaguru ubwo bombi bari bamaze kwambikana impeta y’urudashira.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umusore witwa Ndayisenga Jean de Dieu yahishuriye umugeni we, Deborah, ku munsi w’ubukwe ko atagira amaguru ubwo bombi bari bamaze kwambikana impeta y’urudashira.

Uyu musore yavuze ko yabigize ibanga kugeza ashatse uyu mukobwa mu myaka ibiri bamaze barambagizanya.

Ndayisenga yahishuriye umugeni we, Deborah, ku munsi w’ubukwe ko atagira amaguru ubwo bombi bari bamaze kwambikana impeta y’urudashira.

Ubwo bari bamaze kuvuga indahiro ko umwe amaze kwiyegurira undi mu bibi no mu byiza, Ndayisenga yatangarije umukunzi we bamenyanye mu 2018, ko nta maguru yombi agira.

Kuba amaguru y’uyu musore atarigeze abonwa na Deborah byatewe n’uko ubwo bemeranyaga gukundana, biyemeje ko batazaryamana na rimwe mbere yo gushyingiranwa.

Ku bwo gutinya ko yabura Debora, Ndayisenga yavuze ko yirinze icyo ari cyo cyose cyari gutuma umukobwa amenya ko adafite amaguru yombi, akeka ko byari gutuma wenda amwanga.

Deborah ariko akibibona, ntabwo yahise yijugunya bimwe abakobwa bazwiho, ahubwo yarahagumye, ubukwe burataha. Mu kiganiro na Afrimax English, yagize ati ” Akimara kunyereka uwo ari we, byahise bimpa impamvu miliyoni zituma mukunda kurushaho.”

Yavuze ko azakomeza gukunda umugabo we, akamuhoza amarira yarize kubera ikibazo yagize.

Ndayisenga avuga ko yabuze amaguru ye ubwo mu Rwanda hadukaga intambara, agahungira muri Congo-Kinshasa. Avuga ko ubwo bahungukaga, mine yamuturikanye, agatakaza amaguru yombi.

Ndayisenga wari ufite imyaka irindwi avuga ko yisanze mu bitaro, ukuguru kumwe kwacitse. Abaganga ngo nibo bahisemo no guca ukwari gusigaye kuko nako kwari kuzamuteza ibibazo by’ubuzima.

Aba baganga bamuhaye insimburangingo zituma abasha kugenda, bituma biba ibitoroshye ko umuntu yamenya ko nta maguru afite.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO