Nemeye Platini yagaragaje ko afite icyizere cyinshi cyo kwegukana igikombe cya AFRIMA ahanganyemo n’abandi bakomeye muri Afurika.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi w’umunyarwanda Nemeye Platini P yagaragaje ko afite icyizere cyinshi cyo kwegukana igikombe cya AFRIMA ahanganyemo n’abandi bakomeye muri Afurika.

Uyu mugabo yerekeje muri Nigeria mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021, muri gahunda zo kumenyekanisha umuziki we.

Nemeye Platini P yagaragaje ko afite icyizere cyinshi cyo kwegukana igikombe cya AFRIMA ahanganyemo n’abandi bakomeye muri Afurika.

Mu butumwa yacishije kuri Instagram Platini yagaragaje ko asa n’ufite icyizere cyo ku rwego rwo hejuru ko ashobora kuba kwegukana igihembo cya AFRIMA.

Ati “ Turatangira kuzenguruka mu bitangazamakuru uyu munsi. Ngiye gutegura abantu mu mutwe ukuntu kariya gakombe kataha i Kigali.”

Platini P Ari mu cyiciro cya cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’ aho ahanganye na Chike,  Kizz Daniel, Ferra Gola n’abandi.

Ibi bihembo bizatangwa hagati ya tariki ya 19 na 21 Ugushyingo 2021 ndetse byitezwe ko Platini azaririmbamo.

Platini P Ari mu cyiciro cya cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’ aho ahanganye na Chike,  Kizz Daniel, Ferra Gola n’abandi.

Platini aherutse gushinya amasezerano yo gukorana n’ikigo cyo muri Nigeria cya One Percent International Management. Umushinga wambere bashyize hanze ni indirimbo Shumuleta, ndetse byitezwe ko hari abahanzi bo muri iki gihugu bazakorana indirimbo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO