Search

Niba ubonye umukobwa ukamubenguka, nk’umusore dore uburyo wamwinjirira

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Akenshi usanga abasore batari bake bandikira ikinyamakuru IBYAMAMARE.com badusaba kubafasha aho umusore aba agira ati: “Nakunze umukobwa ariko nabuze aho muhera.”

Nibyo rwose ugomba kubyitondamo kuko ushobora guhubuka n’ako kadobo ukaba wakarya kandi bitari ngombwa ahubwo byishwe n’uburyo wamwinjiriye wa mugani wa ya mvugo y’ubu.


Musore rero, mu gihe wabonye umukobwa ukamukunda ariko we utazi ikimuri ku mutima, dore uburyo wabyitwaramo:

1.Mwereke ko umwitayeho

Hari uburyo wakwita ku mukobwa bikamukora ku mutima ndetse ukaba wanigarurira umutima we bitakugoye. Ushobora nko gutangira umuhamagara kenshi umubaza uko yaramutse, uko yiriwe, kumubaza niba yariye n’utundi nk’utwo ariko uramenye utazamuvugisha umwanya munini kuko byanakuviramo kwisibira amayira.

Kumubwira ko umukumbuye, ko ukumbuye kuganira nawe n’utundi nk’utwo ni ngombwa ngo uzabashe kumenya akamuri ku mutima ariko hagati aho ukirinda kumubwira ibijyanye n’urukundo ngo utaba wanahatererwa indobo.

2.Kumwereka ko ari uw’agaciro imbere yawe kandi umwishimira.

Niba ubonye amahirwe yo kuba kumwe nawe, mwereke rwose ko umwishimiye ndetse utanifuza gutandukana nawe. Niba muri kumwe kandi uhereho ujye umubwira tumwe mu tuntu dushimishije cyangwa tunasetsa, nk’udukuru cyangwa film warebye bityo nagenda nawe azajya atangira kugukumbura anagutekerezeho cyane.

3.Irinde kubihubukira

Aha benshi mu basore baharira indobo iyo batabyitondeye. Burya ku musore, ashobora guhura n’umukobwa akumva yarara amweruriye ko yamukunze. Ku bakobwa rero bo si ko biri cyane ko we ajya kukwerurira ko agukunda ari uko amaze kukwiyumvamo bya nyabyo.

Wihubuka rero nakubwira ko agukumbuye, naguhamagara akagusaba ko mubonana cyangwa ikindi, ntuzahite wibwira ko byaciyemo. Ntuzatinyuke kumwita utuzina nka sweety, chérie, honey n’utundi, ahubwo ugomba kugenda buhoro buhoro wa mugani wa wa muririmbyi.

4.Gerageza kwihangana no kwitwararika

Niba muhanye gahunda agatinda cyangwa se akanayica, mwereke wenda ko bitagushimishije ariko wirinde kumwereka uburakari. Wowe ariko niba uziko mufitanye gahunda, gerageza uyubahirize mbese akubone nk’umusore ufite gahunda.

5.Mwiyereke uko uri, wikwishyira hejuru

Ibi bikunda gukorwa n’abasore batari bake, ugasanga niba ahuye n’umukobwa yakunze icyo ashyize imbere ni ukumusohokana no kumuha impano zihenze. Wikwigora rwose kuko ukeneye umukobwa w’umutima ufite urukundo ntakeneye ibyo ahubwo akeneye kukubona uko uri, ukanamuha utuntu tworoheje cyane.

Bene uwo ukeneye ibya mirenge nyine ni bamwe bita abakuzi b’ibyinyo kandi ujye ubagendera kure.

Ibi byose nubyitondera ukabyubahiriza, nta kabuza bizacamo kandi ndabikwijeje. Nyuma y’igihe runaka uzajya kubona ubone wa mukobwa niwe uri kukwiyerekera ko agukunda anabikubwira mu marenga agaragara, nyuma ubone nawe werure umugezeho akakuri ku mutima!

MUHIMPUNDU Chantal

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.