Niba ushaka umugore muzarambana, Menya abakobwa ukwiye kugendera kure niba udafite amafaranga ahagije.

Burya gushaka umugore bifatwa nk’umugisha ndetse n’amahirwe ku mugabo, icyakora nanone gushaka umugore bishobora kukubana ikizamini gikomeye mubuzima bwawe kuburyo uzahora ubyicuza kugeza uvuye ku isi.

Imiterere n’inkomoko by’abagore twebwe abagabo dushaka akenshi burya biba ari ingenzi, kubera ko umugore uzanye ashobora kuba isoko y’ubutunzi m’ubuzima bwacu bw’ahazaza, ariko kandi ashobora no kuba nyirabayazana w’ubuzima bubi ushobora guhura nabwo mu mateka yawe yose.

Niyo mpamvu niba uri umusore uteganya kuzana umugore ukwiye kwibagirwa ibijyanye n’amarangamutima yawe ufite uyu munsi ahubwo ugatangira gutekereza no kubuzima bwawe bw’ahazaza, ushobora kuzana umukobwa kuko ateye neza ariko ugasanga akubereye mubi kuko atigeze abasha guhuza n’imibereho yawe wowe wumva ko ihagije ariko we agasanga hari byinshi yari yaramenyereye udafite.

Niyo mpamvu nukora ikosa ukazana umugore utari ku rwego rwawe uzabyicuza kugeza usubiye mu gitaka.

Ukwiye kuzana umugore witeguye kukwitaho akakumva kandi akemera kubana nawe mubwumvikane n’ubumwe. Niyo mpamvu ibi tugiye kukwereka ushobora kubisuzugura bitewe nibyo ubayemo uyu munsi ariko niwegera abagabo benshi bazaguha ukuri gusesuye ndetse wige byinshi.

Dore bamwe mu bakobwa udakwiye kwiteza mugihe utiyizeye ku ikofi muburyo buhagije.

Umukobwa w’uburanga buhebuje cyane

Igihe cyose uzanye umugore w’uburanga buhebuje kandi udafite amafaranga ahagije yo kumwitaho, uzamenye ko wikururiye indwara y’umutima. Uko ageze hanze abagabo bamukanuriye baramwifuza bikomeye ndetse abafite ku ikofi bagatangira gushaka kumuha ibyo adafite, uwo mugore nawe iyo adafite umutima ukomeye agatangira kwemera izo mpano uzamenye ko kakubayeho bamujyanye birangiye.

Mwene aba bagore (abakobwa) bahora bakeneye byinshi bwo kwiyitaho nko gukomeza uruhu rwabo ngo rukomeze kubengerana mugihe udafite ibyo akeneye ntabwo azemera gusa nabi ahubwo azafata bimwe abagabo bo hanze bamuha.

Abakobwa bafite ikimero gikurura abagabo

Umukobwa (umugore) ashobora kuba adafite isura ikurura abagabo ariko akaba afite imiterere ibakurura, mwene uyu uko asohotse azunguza ikibuno ku muhanda, abagabo benshi bava mubyabo, mwene uyu iyo umufite umutima wawe uhora uhagaze igihe cyose atari murugo, ibi rero bigora benshi kubana nabyo ndetse bikagera aho na wa mugore akakwinubira ko umufuhira bikabije kandi udafite ibyo akeneye byose.

Umukobwa ukunda impano cyane

Uyu impamvu udakwiye kumuzana nuko agatima ke gahira gakeneye kwakira atitaye ibyo yakira aho bivuye. Uyu numuzana agasanga ibyo ufite murugo byose nawe arabifite azakenera ibindi bishya kandi wowe udafitiye ubushobozi. Mu gihe rero uzaba udashoboye kumuha byose ashaka n’ubundi birangira asubiye hanze gushaka za mpano akeneye. Ukwiye kwitonda.

Umukobwa ugira ubugambo bwinshi

Nubwo bavuga ngo abagore bagira amagambo ariko burya sibose ndetse n’amagambo bagira ntahura. Hari bamwe bakunda ibihuha uko byaba bimeze kose mwene uyu rero bisaba ngo niba umuzanye ube ufite amafaranga kuburyo ujya kumutuza aha wenyine adahura n’abanyamagambo benshi.

Nukubera iyo aba mu kajagari ahura n’abandi bagore buri munsi wisanga ugomba gukemura amatiku bitabaye ibyo birangira nawe umutwe bawumennye.

Muri macye rero iyi n’inama tuba tugira benshi mu bateganya kuzana abagore ubwo byanze bikunze niba uwo mukundana ari umwe muri aba witegure ko wishimye uyu nunsi ariko mu myaka micye uzaba uhanganye n’ibibazo wakabaye waracyemuye mbere.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE

2 IBITEKEREZO

  1. Ivyo nukuri kwl mugihe uzanye umykobwa canke umugore mutavyumva kumwe uhura ningorane nyinshi!nn natwe imisore tutararongora mwoduhanuriki?kk ubuzima bwunomudi murabonako bugoye cane!!.