Nick Cannon yabyaye umwana yise umwamikazi, ahamyako ariyompano idasanzwe yabonye kuri Noheli(Amafoto)

Nick Cannon yabyaye umwana yise umwamikazi, ahamyako ari impano idasanzwe yabonye ku munsi mukuru wa Noheli.

Nick Cannon uyu mwana yamubyaranye na  Brittany Bell akaba ari umwana wabo wa Kabiri bakiriye mbere gato yuko bizihiza Noheli.

Nick na Bell mubyishimo bidasanzwe

Uyu mwana bamwise Umwamikazi ukomeye Cannon (Powerful Queen Cannon), nkuko byatangajwe na Bell, wabaye Nyampinga w’ubwiza Muri Arizona muri Amerika.

Yagize ati“Impano nziza… UMUKOBWA !!!!! Umwamikazi ukomeye Cannon yaje muri iki cyumweru igihe cyiza cya Noheri. ”

Bell uyu mugore wa Nick yanashimiye umugabo we cyane kuko yamubaye hafi mugihe yari amutwitiye.

Bell uyu mugore wa Nick yanashimiye umugabo we cyane kuko yamubaye hafi mugihe yari amutwitiye.

Aba bombi bashyize ahagaragara amafoto aberekana bamwenyura bambaye amapinjama atukura bateruye n’uyu mwana w’uruhinja.

Andi mafoto  yerekana Nick aryamye yitegereza uyu mwana. barikumwe n’Umuhungu wabo w’imyaka itatu (3) y’amavuko yitwa Golden.

Nick asanzwe afite abana babiri, impanga z’imyaka 9 yitwa Maroc na Monroe b’uwahoze ari umugore we Mariah Carey.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE