Nigihozo Hope umugore wanyakwigendera Dj Miller yashenguwe n’agahinda nyuma y’imyaka 2 yambitswe impeta ya fiyansaye n’uyu mugabo wapfuye batamaranye umwaka(Amafoto)

Nigihozo Hope umugore wa nyakwigengera Karuranga Virgile wamamaye nka Dj Miller, akomeje gushengurwa n’agahinda nyuma y’imyaka 2 yambitswe impeta y’urukungo n’uyu mugabo wapfuye batarama umwaka babanye.

Nigiho yagaragaje akababaro ko kuba atakirikumwe na Dj Miller bakundanye igihe kirekire ariko agatabaruka ntagihe kinini babanye.

Imyaka 2 irashize Dj MIller ateye ivi asaba Hope ko yamubera umugore

Uyu mugore yifashishije amafoto atandukanye Dj Miller amwambika impeta yagaragaje ko umutima we hari ibyo yibuka kuri uyu munsi yamwambikiyeho impeta ubwo yamusabaga ko yazamubera umugore.

Nigihozo Hotpe ati “Imyaka ibiri irashize”

Hope aracyabitse urwibutso, uyu munsi wari ibyishimo kuri we

Inkuru y’urupfu rwa DJ Miller rwa menyekanye ku gicamunsi cyo cyumweru tariki 5 Mata 2020, imihamgo yo kumushyingura yabaye ku wa Gatatu tariki 08 Mata 2020.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope Nigihozo amusaba ko bazabana akaramata undi nta kuzuyaza ahita abimwerera.

Nyuma y’amezi ane gusa aba bombi barushinze, bibarutse umwana w’imfura

Kuwa 28 Kamena 2019 nibwo aba bombi bakoze ubukwe bw’igitangaza bwabereye mu busitani bwa Ineza Garden i Kinyinya.

Nyuma y’amezi ane gusa aba bombi barushinze, bibarutse umwana w’imfura.

Dj Miller yitabye Imana nta mwaka ushize arushinze.

Dj Miller yitabye Imana nta mwaka ushize arushinze.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE