Nimungire Inama, Ndi umukobwa w’imyaka 32 Ndi umukozi w’Imana mfite imirimo nshinzwe murusengero, nakundanye n’umusore w’umukatolike hafi imyaka 5, dutandukana kubera tudahuje imyemerere.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Muraho, ndabasuhuje kandi ndanezerewe kubagezaho ikibazo mfite ngo mungire inama.

Ndi umukobwa mfite imyaka 32. Mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2022 nzaba nujuje imyaka 33. Ndi umu Christo kandi ndi umukozi w’Imana mu rusengero iwacu. Nimurimo nkunda kandi nasezeranyije Imana kuzayikorera mpaka.Ikibazo cyanjyee rero giteye gitya :

Nk’umukobwa wese harageze ngo nubake urugo ariko ntibinyoroheye. Mfite imyaka 25 nakundanye numusore ninabwo nari ndangije amashuri yisumbuye(secondaire) ngiye muri kaminuza (university ) mfite akazi .

Ninaho twamenyaniye icyo gihe hari ibintu byinshi nari narasabye Imana, nanjye
nyisezeranya ko nzayikorera.Yarabimpaye nanjye mpigura umuhigo
ndayikorera iwacu kuri church.

Nkundana n’uwo musore rero yari umu catholique , njye ndi umurokore.
Byaragaragara ko yankunze , mubajije uko twahuza anyemerera rwose
ntamananiza ko dukundana ubundi akazabatizwa tukabana duhuje kwizera.
Ntatinze rero twakundanye hafi imyaka 5. Mu mpera za 2019 ibintu
bitangira guhinduka kandi twari twemeranyije ko dukora ubukwe muri 2020,
yewe aza no kunsaba ko twakora ubukwe muri catholique. Mbese yahindutse
mu kanya nk’ako guhubya.Mbyanze gato bitewe nuko ampindutse ahita
amenyana n’undi mukobwa bararyamana ahita amutera inda,ubwo ibyanjye
nawe biba birarangiye. 2020 yambereye umwaka mubi pe ubwo nafashe igihe
cyo gusenga no kubwira Imana Uko niyumva nanayisaba ko yampuza
n’umugabo w’ubuzima bwange duhuje kwizera tukabana . Narimbabaye pe
byarangiye 2020 ntawe mbonye.

Ikibazo cyange rero n’iki , ubu turi mu kwezi kwa 10, 2021, hari umusore uri kundambagiza n’umu catholique nanone ndumva narabuze amahitamo. Mungire
inama uwambere byaradutandukanyije none uwa kabili nawe aje ari uko. Nkeneye inama zanyu kuko numva mu mutima wanjye nshaka umukristu
duhuje kwizera w’umurokore mbese ako abahungu baho ntibantereta kandi
murumva ko nanjye narundutse , 33 ans ni myinshi. Ndabaza cyane cyane
abakuze mugakiza ese uyu musore mwemere tuzage dusengera
ahatandukanye?Ibyo gutegereza byo ntihagire ubimbwira kuko narategereje
bihagije . Imana Ntakintu nakimwe yambwiye, yo iricececyera gusa. Uko
byagenda kose iba ifite impamvu zifatika.

Mumpe Inama yicyo nakora kdi rwose birangoye.Ndashaka kubaka,ndashaka gukomeza gukorera Imana no kubana n’Umuntu twahuza muri byinshi.

Murakoze.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO