Nina wahoze aririmbana na Charly yatangiye kuririmba wenyine ashimangira ko itsinda ryabo ryasenyutse burundu, tuzajya turyumva mu ri kera habayeho

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Nina Muhoza Fatuma wahoze mu itsinda rya Charly na Nina agiye gukora igitaramo azagaragaramo wenyine nyuma yo gutandukana na mugenzi we Charly.

Iki gitaramo kimwe mu byateguwe n’urwego rw’Umuvunyi mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane.

Nina Muhoza Fatuma wahoze mu itsinda rya Charly

Nina azataramira kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Nyakanga 2021 guhera i saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Iki ni cyo gitaramo cya mbere Nina agiye gukora nyuma yo gutandukana na Charly mu 2020 nubwo birinze kugira icyo babivugaho.

Amakuru atugeraho avuga ko abategura ibi bitaramo bifuje ko itsinda ry’aba bakobwa babiri riririmba muri ibi bitaramo gusa baza gusanga Charly nta gahunda y’umuziki afite.

Nina yemeye gukora aka kazi ari wenyine kuko we atigeze areka umuziki burundu.

Amakuru yizewe nuko Nina we agomba kugaruka mu muziki bidatinze nk’umuhanzi wigenga, iki gitaramo kibaka intangiriro y’urugendo rwe rushya.

Nina agiye gukora igitaramo azagaragaramo wenyine nyuma yo gutandukana na mugenzi we Charly.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

1 IGITEKEREZO

  1. Aba bakobwa barambabaje peee, ukuntu nabakundaga ntabwo niyumvisha uburyo batandukanye, gusa ntabakumbura, nkunda indirimbo yanyu, my Vow ya Meddy

IGITEKEREZO