Niwe mugabo wambara neza kurusha abandi muri Afurika,iyo yambaye ajyanisha imyambaro, inkweto, telefone n’ikaramu, afite amakositimu160,amakote 300, ingofero n’inkweto 200(Amafoto)

James Maina Mwangi amaze kwamamara cyane kubera imyambaro, uyu mugabo akunze kugaragara yambaye imyambaro y’amakositumu kandi akaboneka yajyanishije, ibi nibyo bituma abantu benshi bamurangarira yaba aho anyuze ndetse n’abareba amafoto ye kumbuga zitandukanye.

Imyambarire ni kimwe mubintu abantu benshi bakunze kwitaho cyane, kuko banavugako ngo uwambaye neza agaragara neza, kwambara neza bikaba bikomeje gutuma uyu mugabo agirwa umugabo wambere wambara neza muri afurika.

James Maina Mwangi amaze kwamamara cyane kubera imyambaro

James Maina Mwangi, umugabo ukomoka i Nairobi, muri Kenya wamenyekanye cyane kubera imyumvire idasanzwe kumyambarire.

Umugabo afite amajana y’imyenda, buri munsi aba afite umwenda agomba kwambara kandi uwo mwambaro akongera kuwusubiramo nyuma y’amezi atatu.

Imyenda ye, yose aba yajyanishije, ingofero, inkweto, amataratara, telephone iyo asohotse iwe murugo byose bigomba kuba bijyanye, ibi bikaba aribyo bituma abantu benshi bishimira kumureba.

James Maina Mwangi, umugabo ukomoka i Nairobi, muri Kenya wamenyekanye cyane kubera imyumvire idasanzwe kumyambarire.

James Maina Mwangi yavuzeko ko afite amakositimu arenga 160, amakote 300 wongeyeho ingofero n’inkweto 200, amashati 250, nibindi bikoresho byinshi nka terefone, amakaramu, n’amasaha byose bijyanye kugirango agaragare neza. Yigeze kuvuga ko ariwe muntu ufite ubwenge kurusha abandi muri Afurika, niba atari isi yose.

Mwangi yavuze ko ashobora kuba ariwe umuntu usa neza kurusha abandi muri Afurika yose, niba atari isi. avuga ko ibibazo nkibi bigomba gusigara bireba ababireba, kuri we ngo icyo akora ni ukwigaragaza abamureba akaba aribo bihitiramo.

Uyu mugabo avugako atigeze yiga kuko yavuye mu ishuri afite imyaka 12 y’amavuko, akiva mu ishuri ngo nibwo yahise yerekeza mu mujyi wa Nairobi avuye mucyaro cy’iwabo, ngo yageze i Nairobi, aba mayibobo imyaka 5.

James Maina Mwangi yavuzeko ko afite amakositimu arenga 160, amakote 300 wongeyeho ingofero n’inkweto 200, amashati 250, nibindi bikoresho byinshi nka terefone

Ubuzima bubi yabayemo ngo nibwo bwamuteye gushaka ikintu cyajya kimwinjiriza nk’umuntu utarize yahise atangira kujya yihangira imyambaro, kuri ubu akaba amaze kuba icyamamare ndetse yagiye atumirwa mu mujyi itandukanye ku isi harimo New York na Paris agiye kwiyerekana.

     

Urebye imyambarire y’uyu mugabo, urabona akwiye kuba umugabo wambere wambara neza muri Afurika?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE