Search

Niyonizera Judithe, Umugore wa Safi yagarutse murugo rwe

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Niyonizera Judithe wakoze ubukwe kumugaragaro na Safi Madiba yagarutse mu Rwanda avuye muri Canada aho amaze iminsi itari mike dore ko yanagiye muburyo butunguranye bivugwa ko yari agiye gukemura ibibazo bye byihariye.

Ubwo Saffi n’umugore we bambikanaga impeta

Safi Niyibikora na Niyonizera Judith basezeraniye imbere y’amategeko ku murenge wa Remera ku tariki 1/10/2017.

Niyonizera Judithe yavuye mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 16 Ukwakira 2017, bivugwa ko yari agiye gukemura amakimbirane yari afitanye n’umugabo uba muri Canada Rick Hilton utarahwemaga kugenda amwandagaza avugako yaba yaramwibye ndetse akanavuga ko nawe yamufataga nk’umugore we.

Judithe yavuye murugorwe hashize  ibyumweru bibiri ahanye isezerano na Safi Niyibikora ryo kubana nk’umugabo n’umugore.

kugeza ubu hari inkuru ikomeje kugenda ivugwa hirya no hino mu nshuti za Saffi ko uyu mugore we yaba yagarutse murugo nyuma y’ibyo bibazo,gusa ubwo twageragezaga kuvugisha uyu musore ngo aduhe amakuru neza anatubwire n’iba ibyari bijyanye umugore we byarakemutse twasanze telephone ye ifunze gusa turakomeza tubakurikiranire iyinkuru turayibagezaho neza nitumara kuvugana na Saffi.

 

Richard Uwizera@ibyamamare.com

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.