Nizzo Kabos wo muri Urban Boys agiye gushyira hanze indirimbo itagaragaramo Humble Jizzo

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nizzo Kabos uri mu bagize itsinda rya Urban Boys agiye gushyira hanze indirimbo itagaragaramo mugenzi we Humble Jizzo, gusa ngo ntibisobanuye ko batandukanye.

Haburaga amezi make ngo imyaka ibiri yuzure, itsinda rya Urban Boys ridashyize hanze indirimbo. Iheruka ni Ntukoreho bakoranye na Aime Bluestone na Mukadaff.

Nizzo Kabos wo muri Urban Boys agiye gushyira hanze indirimbo itagaragaramo Humble Jizzo

Kuva icyo gihe nta muntu wongeye kumenya amakuru y’iri tsinda kugera ubwo bamwe batangira gukeka ko baba baratandukanye ariko bakabigira ibanga.

Nizzo yavuze ko we na mugenzi we bari barafashe ikiruhuko ariko banatekereza uburyo barushaho kunoza akazi kabo.

Ati “Hariho igihe uba uretse gato ukanafata akaruhuko ariko ntaho twagiye nta n’aho twajya. Muri rusange  hari n’uburyo twari turi gutekereza uko twajya dukora akazi kandi n’ubwo bitaba itsinda rya babiri babonamo aho ariko igikorwa cy’itsinda.”

Nizzo avuga ko mu mikorere mishya y’itsinda rya Urban Boys, harimo ko umuhanzi ashobora gukora indirimbo atari kumwe na mugenzi we, ariko ntibikureho bakiri kumwe nk’itsinda.

Ati “Nshobora gukora ikintu akaza akamfasha, nawe akagikora nkamufasha tukanakorana twese, ni uburyo bushya ariko nta kintu bishobora kwica izina ryacu.”

Nizzo ari kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Peace Jolis ndetse na Social Mula.

Iyi ndirimbo izashyirwa ku mbuga zisanzwe zinyuzwaho ibihangano bya Urabn Boys nk’ibisanzwe, ndetse bari kwitegura gushyira hanze alubumu.

Nizzo ahumuriza abakunzi ba Urban Boys ko nta bantu bagiye ndetse ko bagiye kubona ibindi bikorwa byinshi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO