Search

Nizzo Kaboss yakiranye urugwiro Humble Jizzo n’umuryango we wamaze gusesekara i Kigali( Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi Nizzo umwe mu baririmbyi baririmba mu itsinda rya Urban Boyz yakiranye urugwiro mugenzi we Humble Jizo basanzwe baririmbirahamwe muri iri tsinda arikumwe n’umukunzi we n’umwana baherutse kwibarukira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ni nyuma y’igihe kitari gito Humble Jizzo yari amaze afashe urugendo yerekeza muri Amerika guhura n’umuryango umukunzi we Amy Blauman akomokamo no kwitegura kwakira neza umwana biteguraga kubyara akaba yaramaze kuvuka ndetse nawe ababyeyibe bakaba bamuzanye i Kigali.

Humble Jizzo n’umuryango we basesekaye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Werurwe 2018, nyuma y’amezi arenga  atatu bari bamaze muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ubwo bageraga ku butaka bw’u Rwanda bishimiye cyane uko ikirere cyaho kigaragara n’amahumbezi bumvaga ari meza bitandukanye n’i Washington D.C.

Ubwo uyu muryango wasesekaraga i Kigali wakiranwe urugwiro n’abavandimwe n’inshuti harimo na Nizzo inshuti ya hafi y’uyu muryango kuko bafite igikorwa gikomeye bahuriyeho cyo gucuruza umusaruro ukomoka ku mpano yabombi yo kuririmba bahuriye mu itsinda Urban Boys.

Ku ruhande rwa Nizzo na Humble Jizzo umunezero wariwose kuko byari ibyishimo kuri bo byo kuba bongeye kubonana amaso kumaso. Ibi bikaba ari intambwe y’indi yo kuba bakomeza gukora umuziki wabo mu buryo bufatika kuko buri umwe ari hafi y’undi.

Ku ruhande rwa Humble Jizzo yagaragaje ko yari akumbuye mu Rwanda ndetse no kongera kubonana n’inshuti ze baherukaga kubonana ataragenda.

Nizzo nyuma yo kujya kwakira umuryango wa Humble Jizzo ndetse akanashigatira n’umwana wungutse,abinyujije kuri Instagram ye yongeye kubaha ikaze mu Rwanda abifuriza kugubwa neza.

Welcome back bro and your family.

A post shared by The Hub (@nizzomuhamed01) on

Yagize Ati: Mbifurije kugaruka amahoro wowe n’umuryango wawe.

Nizzo na Humble Jizzo ubusanzwe ni abasore bagize itsinda rya Urban Boys , kugeza ubu bakaba bamaze gukora indirimbo imwe bise ‘Mfumbata’ kuva batangira kuba itsinda Urban Boys rigizwe n’abasore babiri.

Kugaruka kwa Humble Jizzo byabereye ibyishimo abakunzi b’ir’itsinda kuko bahise bizera ko bagiye kongera kugezwaho Indirimbo nshyashya nk’uko bakomeje kugenda babigaragaza.

Humble n’umuryango we bakiriwe n’inshuti n’abavandimwe

Nizzo yamwakiranye urugwiro afata n’umwana

Humble n’umuryango we basesekaye i Kigali

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.