Nkombo :Abanyeshuri bakoze ikoranabuhanga ryifashishwa mukubikuza amafaranga’ATM’bakora na Moto itwarwa n’amazi bavanze n’umunyu

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Petero [GS St Pierre Nkombo], bishatsemo ibisubizo bihambaye babasha gukora ikoranabuhanga ry’imashini zifashishwa mu kubikuza amafaranga kuri banki zizwi nka ‘ATM’ ndetse banakora moto yifashishwa mu gutwara abagenzi muri iki Kirwa cya Nkombo.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Franҁois ku wa 13 Nyakanga 2021, yasuye abatuye muri iki Kirwa cya Nkombo aganira n’abaturage baho muri rusange bamugaragariza bimwe mu bikorwa by’iterambere bamaze kugeraho n’ibikibangamiye n’imibereho yabo.

Bakoze ikoranabuhanga ry’imashini zifashishwa mu kubikuza amafaranga kuri banki zizwi nka ‘ATM’

Muri uru ruzindiko, Guverineri Habitegeko wari kumwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu, Sinayobye Edouard basuye ishuri rya GS St Pièrre Nkombo ritangirwamo amasomo y’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye ndetse n’icya kabiri kigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga, ibijyanye n’ubumenyi bw’isi n’ibindi.

Abiga muri iri shuri bakoze moto ifite umwihariko wo gukoreshwa n’umunyu ndetse n’amazi hagamijwe kubungabunga ibidukikije. Aba banyeshuri babwiye Guverineri Habitegeko ko bagize igitekerezo cyo gukora moto nyuma yo kubona ikibazo kiri muri sosiyete kijyanye n’iyangirika ry’ikirere.

Iyi moto inywa litiro ebyiri z’amazi, zikajyamo n’amagarama 25 y’umunyu ikabasha kugenda ibirometero bine. Ni moto urebye ikozwe nka moto isanzwe uretse ko yo ikozwe mu byuma n’amabati ariko ikifashisha na bateri iyiha imbaraga mu kwaka.

Ifite ahantu ho gushyira urufunguzo kugira ngo yake. Gusa bitandukanye n’izindi moto, yo ntubanza gutera umugeri kugira ngo yake, kuko ukimara gushyiramo urufunguzo iba yatse ukayongerera umuriro (accélérer) ubundi ikagenda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Guverineri Habigeko yavuze ko aba banyeshuri bo ku Nkombo bagaragaje ko guhanga udushya hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo abaturage bafite bishoboka kandi bikaba byakorwa n’abakiri bato.

Ati “Bakoze ibintu byiza byinshi, iyi moto ikoresha ikoranabuhanga rikoresha amazi n’umunyu. Ntabwo igenda ahantu hanini ariko irakora neza kuko impamvu itagenda urugendo runini ni uko ijyamo litiro ebyiri z’amazi. Ikindi kandi bakora ibindi bintu birimo amasabune, divayi ndetse banafite na gahunda yo gukora Drones.”

Abanyeshuri bo kuri GS St Pièrre Nkombo kandi bakoze ikoranabuhanga ryifashisha imashini mu kubikuza amafaranga ibizwi nka ‘ATM [Automated Teller Machine]. Iri koranabuhanga ryatangiye kwifashishwa ndetse abaturage bakomeje guhabwa serivisi za banki binyuze muri izi ATM.

Guverineri Habitegeko ati “ATM irakora, nabikujeho n’amafaranga, bampa na message rwose no muri mudasobwa yabo hasigaramo ubutumwa bw’ubikuje, banashyizemo uburyo iyo ubikuje hari amafaranga bagukata, bankase 100 mbikuje 1000.”

Yakomeje agira ati “Ni ibintu bikora rwose. Kandi birashimishije uburyo aba bana batangiye gushakira ibisubizo ikirwa cya Nkombo batuyemo.”

Bakoze moto itwarwa n’umunyu bavanze n’amazi

Internet ku Nkombo iracyari ingorabahizi

Abatuye mu Kirwa cya Nkombo bakunze kugaragaza ikibazo cy’itumanaho rikiri ingorabahizi n’ubwo ikijyanye n’ihuzanzira cyamaze gukemuka ariko kuri ubu ikijyanye na Internet cyo kiracyari ingume.

Kugira ngo ubone serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga muri aka gace ntabwo byoroshye kuko ukeneye gukoresha Internet bimusaba kuzinduka ku buryo saa tanu aba yabirangije.

Ibi ngo bituma abayobozi batanga serivisi nabi cyane cyane izikoresha internet, ku buryo n’abakeneye gutanga raporo yihutirwa biba ari ikibazo kuko akenshi iyo bibaye nyuma ya saa sita ubwo ntibikunda.

Guverineri Habitegeko ati “Badusabye kubakorera ubuvugizi, izi serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zose zifite ibibazo cyane cyane mu gace k’Uburengerazuba kegeranye na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.”

Yakomeje agira ati “Turaza kugirana ibiganiro na RURA, Irembo n’ibigo bitanga internet nka MTN cyangwa Airtel kugira ngo turebe niba aba baturage bafashwa.”

Ku rundi ruhande ariko muri 2019, Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na OneWeb yohereje mu isanzure icyogajuru kitezweho kunoza internet, ndetse ubwo cyorehezwaga mu isanzure byavuzwe ko kizabanza gufasha abatuye Umurenge wa Nkombo.

Uyu mushinga uzakora ibyogajuru bizoherezwa mu kirere bisaga 650, ku buryo kugera mu 2022 buri shuri ryose rizaba rifite internet naho mu 2027 ikazaba ikwira mu bantu bose.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO